Abiga muri TTC barafashwa gukora imfashanyigisho mu mifuka

Umuryango VSO uri kwigisha abiga muri TTC Byumba gukora imfashanyigisho mu bikoresho bitandukanye no mu budeyi kugira ngo bibongerere ubumenyi.

Ku wa 26 Nzeri 2015 ni bwo abakozi bo mu muryango w’abakorerabushake baharanira amajyambere VSO bakoresheje amarushanwa mu banyeshuri biga mu ishuri nderabarezi rya TTC de la Salle Byumba mu Karere ka Gicumbi bareba ubumenyi babahaye uko buhagaze.

Abanyeshuri bo muri TTC i Gicumbi bikorera imfashanyigisho.
Abanyeshuri bo muri TTC i Gicumbi bikorera imfashanyigisho.

Muri iri rushanwa abanyeshuri bikoreye imfashanyigisho z’ibitabo mu mifuka y’ubudeyi nyuma batangira guhimba inkuru zishushanyije bazandika muri ibyo bitabo.

Ubu buryo bwo kwikorera imfashanyigisho ngo bubafasha kugira ubumenyi kuko babasha gutekereza ndetse n’ibyo batekereje bakabihanga nk’uko Munezero Benjamain wiga mu mwaka wa 4 mu ishami ry’uburezi abitangaza.

Yagize ati “Nk’ubu umwarimu wize mbere yacu ntiyamenya gukora igitabo mu mufuka. Kuba mbasha gukora igitabo mu mufuka nsanga ari bumwe mu buryo bworoshye bwamfasha kuzigisha neza amasomo”.

Ibindi bikoresho bifatwa nk’ibintu bitagira akamaro na byo byifashihwa mu gukora imfashanyigisho cyane cyane imifuniko iva ku macupa ya fanta n’ay’inzoga, amacupa yashizemo amazi, ndetse n’udukombe tuba twarashizemo ibintu.

Aha bagenda bakora imfashanyigisho muri buri kintu bakurikije icyo bashaka kwigisha.

Iyo bakora igitabo bafata umufuka bakawukatagura barangiza bakagenda baterateranya udupande bakasemo nyuma bagatangira kuwushushanyaho.

Imwe mu mfashangisho bari bamaze gukora.
Imwe mu mfashangisho bari bamaze gukora.

Ibyo bibaha icyizere ko nibarangiza amasomo yabo bazakoresha ubu bumenyi mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Uwingabire Thacienne, na we asanga igihe azaba atangiye akazi ko kwigisha bizamufasha kujya atanga isomo rikumvikana kuko azaba yigisha afite imfashanyigisho kandi na we atanga isomo yumva neza.

Nyirimpeta Themisi, ukorera umuryango w’abakorerabushake baharanira amajyambere, VSO, atangaza ko ibikorwa byo kwigisha abiga mu ishami ry’uburezi ari uburyo bwo kubafasha kumenya uko bakwikorera imfashanyigisho batarinze kujya kuzigura mu maduka ndetse bikajyana no kubongerera ubumenyi.

Uyu muryango w’abakorerabushake baharanira amajyambere, VSO, ufasha kandi n’abarezi bigisha muri iki kigo kubongerera ubumenyi no gukora imfashanyigisho bifashasha mu gutanga amasomo yabo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwarakoze cyane!!
Bibaye bgombwa mwajya mugera muri TTCs zose Murwanda .

Kuko gutsinda kose gufatiye ku imfasha nyigisho ziba zakoreshejwe neza!!

Thanks alot!

Janvier Ndagiwenayo yanditse ku itariki ya: 8-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka