Umukozi wa Sacco arashakishwa nyuma yo gutorokana amafaranga
Niyobyiringiro Callixte w’imyaka 25 wakoreraga Umurenge Sacco–Mushubati ho mu karere ka Rutsiro aracyashakishwa aho akurikiranyweho gutorokana 1,651,500frw.
Muri aka karere Sacco zikomeje kwibasirwa n’ibura ry’amafaranga mu minsi yashize sacco kigeyo na Sacco kivumu zirukanye abacungamutungo bazo nyuma y’aho igenzura ryakozwe bagasanga ko hari amafaranga yagiye anyerezwa.
Uyu mukozi watangaga amafaranga ku bagana iki kigo cy’imari(Guichetier) yaburiwe irengero ku wa 24 Nzeli 2015 hakozwe igenzura habura asaga miliyoji imwe n’ibihumbi maganatandatu na mirongwitanu na kimwe na maganatanu(1,651,500frw) akemera kuyishyura.
Ndererimana Gerard umucungamutungo w’iyi Sacco yatangaje ko ari byo koko Niyobyiringiro Callixte yemeye ko yabikoze anasinyira ko azayishyura bategereje ko agaruka ku kazi baramubura. Sacco yagiye mu nzego z’ibanze gushinganisha imitungo y’uyu ukurikiranyweho icyaha. Uyu mucungamutungo yatangaje ko bashyizeho ingamba zo kugenzura bishoboka mu rwego rwo kwirinda ko byakongera kubaho.
Aya mafaranga yaburiwe irengero ngo yibwe n’uwo ukekwa kuko ngo byagaragaye ko yagiye ayavana ku makonti y’abantu 4 batandukanye nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati.
Nkurikiyinka Etienne agira ati ‘‘Sacco Mushubati yibwe amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi maganatandatu kandi bikaba byagaragaye ko yayakuye ku ma konti y’abantu 4 batandukanye kugeza ubu yahise aburirwa irengero inzego z’umutekano zikaba zikimushakisha’’.
Mbarushimana Cisse Aimable.
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo koko nakurikiranwe
nibyo koko nakurikiranwe
Yabababaaaaa! Umusore w’imyaka 25 koko wiyangiriza ejo hazaza? Ingeso ntiyihishira babivuze ukuri! Ibyo aribyo byose ntiyagiye kure nimumugaragaze abazwe ibyo yakoze
jye ndumwe mubakozi basigaye murizo sacco ebyiri gusa nta mafranga yabuze, abo bagabo bazize akagambane, nigifu kinini cyabayobozi babo
ntimukabeshye ngo kigeyo na kivumu ngobanyereje amafranga, kobyo mutabitangaje cg ngomubivuge cg ngomubibabwore mukabeshyera mubitangazamakuru, ibyo mwabakoreye ntibibahagije mugiye nokubasebya, gusa imana irihejuru niyo izi ukuri, ahubundi bazize inda ndende zanyu , mushyireho abo mushaka kdi ntimubaciye amaboko mwabisambomwe ngo ni ARASIE
uyu si umujura yigaga kwiba, ubuse ntuyashiriye mu itike aho yagiye kwihisha.
yababababa kwitwa umujura wibye ubusa nkubu, cg aha niho mumufatiye yajyendaga ayarunda ahantu, birababaje ubunebwe si ikintu, butera guhemuka.
Kwirirwa wiruka wihisha hejuru y’ubusa nkubu, nimumufata muzamukubite inshyi mumureke atahe, nawe ntazi icyo ashaka.
ubundi umuntu yiba agatubutse ubundi agafungwa yavamo agakora business, ureke bariya biba aka miliyoni kamwe yarangiza agafatwa akamara imyaka muri prison
sacco nizicungwe neza abakozi bazo basigaye biba cyanee. ubutabera bujye bubaha by intanga rugero
ariko nkumuntu wiba udufaranga tungana gutya akiyangiriza isura kweli!nibiki byateye mu banyarwanda.ni twiyubahe twiheshe agaciro bizadufasha kugera kure twiteza imbere