Puff Daddy ayoboye urutonde rw’Abaraperi binjije amafaranga menshi

Puff Daddy ni we uza ku isonga ku rutonde rw’abaririmbyi b’injyana ya Hip Hop binjije amafaranga menshi mu mwaka wa 2014-2015

Nk’uko Forbes, igitangazamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyakoze urwo rutonde, cyibitangaza, muri uwo mwaka, uyu muraperi yinjije amadorali y’Amerika miliyoni 60, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari 42.

Puff Daddy ku isonga mu baraperi binjije agatubutse muri 2014-2015.
Puff Daddy ku isonga mu baraperi binjije agatubutse muri 2014-2015.

Puff Daddy ubundi witwa Sean Combs, ufite imyaka 45 y’amavuko, yinjije ayo mafaranga bivuye mu bintu bitandukanye bimwinjiriza amafaranga birimo ikinyobwa cyitwa Ciroc vodka, isheni ya Televisiyo yitwa Revolt TV ndetse ubwoko bw’imyenda bwitwa Sean John.

Ku mwanya wa kabiri haza Jay Z. Muri uwo mwaka yinjije amadorali y’Amerika angana na miliyoni 56, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 39.

Jay-Z ku mwanya wa 2 mu baraperi binjije menshi muri 2014-2015.
Jay-Z ku mwanya wa 2 mu baraperi binjije menshi muri 2014-2015.

Yinjije ayo mafaranga yose abikesha kompanyi (company) ye yitwa Roc Nation ikora ibijyanye n’imyidagaduro ndetse n’ibitaramo yakoze hirya no hino ku isi ari kumwe n’umugore we Beyonce.

Ku mwanya wa gatatu haza umuraperi wo muri Canada witwa Drake. Yinjije amadorali y’Amerika angana na miliyoni 39.5. Mu mafaranga y’u Rwanda ni arenga miliyari 27.

Ayo mafaranga yose yayinjije abikesha ibitaramo yakoreye mu bihugu bitandukanye. Andi mafaranga ngo yayakuye mu kwamamaza ibicuruzwa bitandukanye by’amasosiyete nka Nike na Sprite.

Ku mwanya wa kane haza umuraperi Dr Dre. Mu mwaka wa 2014-2015 yinjije amadorali y’Amerika angana na miliyoni 33. Ubariye mu mafaranga y’u Rwanda ni arenga miliyari 23.

Ku mwanya wa gatanu haza Pharrell Williams winjije amadorali y’Amerika miliyoni 32, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 22.

Uyu muririmbyi, uririmba mu njyana zitandukanye zirimo na Hip Hop, ayo mafaranga yose yayakuye mu bintu bitandukanye birimo ibitaramo yakoreye mu bihugu bitandukanye, mu ndirimbo ze zagurishijwe ndetse no mu kazi yabonye mu irushanwa ryo kuririmba ryitwa The Voice. Akaba ari umwe mu bakemurampaka (Judge) muri iryo rushanwa.

Ku mwanya wa gatandatu haza umuraperi Eminen. Uyu muraperi mu mwaka wa 2014-2015 yinjije akayabo k’Amadorali y’Amerika angana na miliyoni 31. Mu mafaranga y’u Rwanda ni arenga miliyari 21.

Ayo mafaranga yose yayinjije abikesha ibintu bitandukanye birimo ibitaramo byiswe “Monster Tour” yakoreye mu bihugu bitandukanye ari kumwe na Rihanna.

Ku mwanya wa karindwi haza Kanye West winjije amadorali y’Amerika miliyoni 22. Ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 15. Ayo mafaranga ngo yayakuye mu bintu bitandukanye birimo ubwoko bushya bw’inkweto za Adidas yashyize hanze.

Wiz Khalifa aza ku mwanya wa munani n’akayabo k’amadorali y’Amerika angana na miliyoni 21.5. Mu mafaranga y’u Rwanda ni arengaho gato miliyari 15. Ayo yose yayakuye mu ndirimbo ye yakunzwe cyane yitwa ‘See You Again’ no mu bitaramo yakoze ahantu hatandukanye.

Nick Minaj, umugore uza hafi mu baraperi binjije menshi uyu mwaka ari ku mwanya wa 9.
Nick Minaj, umugore uza hafi mu baraperi binjije menshi uyu mwaka ari ku mwanya wa 9.

Nicki Minaj aza ku mwanya wa cyenda n’amadorali y’Amerika angana na miliyoni 21. Ayo yose mu mafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 14. Yayakuye mu bitaramo yakoze hirya no hino ku isi ndetse no mu kwamamaza ibicuruzwa bitandukanye by’amasosiyete nka Pepsi.

Ku mwanya wa 10 haza Birdman, uyobora inzu itunganya umuziki yitwa Cash Money. Yinjije Amadorali y’Amerika miliyoni 18, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 12. Yayinjije ayakuye cyane cyane muri iyo nzu itunganya umuziki afatanyije n’umuvandimwe we witwa Ronald “Slim” Williams.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Arabikwiye.

Mk etienne yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

aba ba star binjiza cash nyisnhi bishoboka ko banakora ubucuruzi bwi ntwaro ndetse naza marijuana

dudu yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

p diddy turakwemera sana courage

robert yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

yewe ahubwo aba bantu ni elluminati yuzuye ntibajya basaza, bagira ibifaranga wagirango bakura ikuzimu. muminsi ishyize bagiye berekana amafoto ya ba JAY Z ari abantu bakuri muriza 1940. bigaragaza ko batajya basaza, ahubwo muzadukorere ubushakashatsi kuri byo bintu

dr emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka