Gufatira ifunguro ku ishuri byahinduye imyigire y’abana

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Remera bemaza ko kugaburira abana ku ishuri byazanye impinduka nziza mu myigire yabo.

Twagiramungu Sylvère na we ni umubyeyi atuye muri uyu murenge wa Remera, afite abana bafatira ifunguro ku ishuri. Yemeza ko hari impinduka nziza zazanywe n’iyi gahunda, aho abana batagihondobera mu masomo kubera ko batariye.

Hari abakirira mu busitani bw'ishuri kubera ibikorwa remezo bidahagije.
Hari abakirira mu busitani bw’ishuri kubera ibikorwa remezo bidahagije.

Agira ati "Abana kubera bataha bakerewe, usanga muri cya gihe cy’ikiruhuko iyo bamaze kurya nyuma bagasubira mu masomo badashobora kwiga bahondobera kubera inzara, bitandukanye cyane rero na mbere, ubona hari impinduka nyinshi byazanye.”

Ndayishimiye Jean Baptiste, atuye mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Remera, umwe mu babyeyi bafite abana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri, avuga ko hari abana basibaga amasomo kubera ubushobozi buke bwa bamwe mu babyeyi, ariko ngo ku bufatanye bw’ababyeyi n’ibigo by’amashuri, abana bashobora gufashwa bakabonera ifunguro ku ishuri bikabafasha kwiga neza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Rwamukwaya Olivier, ubwo yari muri uyu murenge ku wa kabiri tariki 21 Nzeri 2015, yongeye gukangurira abaturage gukoresha umusaruro wo mu buhinzi, kugira ngo abana barye neza bibafashe kwiga neza, bityo bizamure n’imitsindire yabo mu mashuri.

Yagize ati "Umwana ugaburiwe neza akarya indryo yuzuye nta kabuza anatsinda neza mu ishuri, ni yo mpamvu mukwiye kwita ku kongera umusaruro mubona bityo mwihaze mu biribwa n’abana bige neza muri ya gahunda twihaye yo kubagaburira ku mashuri.”

Mu murenge wa Remera, iyi gahunda yo gufasha abana gufatira ifunguro ku ishuri, iragenda ishinga imizi ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri n’ababyeyi b’abana.

Kugeza ubu ikaba irimo gushyirwa mu bikorwa ku bigo bitatu byo muri uyu murenge ari byo; Urwunge rw’Amashuri rwa Bugarura, Urwunge rw’Amashuri rwa Humure hamwe n’Urwunge rw’amashuri rwa Nyagasozi.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri irasobanutse pe

tigana yanditse ku itariki ya: 27-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka