Stromae yasubijwe mu bitaro igitaraganya asubika ikindi gitaramo

Umuhanzi Stromae yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma y’impanuka yagize bituma igitaramo yari afite Minneapolis muri Amerika kiburizwamo abakitabira bamaze kuhagera.

Urubuga 7sur7.be ruvuga ko Stromae yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma y’impanuka yakoze bivugwa ko idakanganye, bituma igitaramo yagombaga gukorera Minneapolis muri Minnesota ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nzeri 2015 kiburizwamo.

Umuhanzi Stromae amaze iminsi asubika ibitaramo.

Urubuga rugira ruti “Stromae yagombye gusubika ibitaramo bye muri Amerika kumugoroba wo kuti uyu wa kabiri. Umuhanzi w’umubiligi ufite imyaka 30 yajyanywe kwa muganga nk’uko tubikesha Radio Stubru. Igitaramo yari afite Minneapolis (Minnesota) cyahagaritswe.”

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko amakuru rukesha abantu ba hafi b’uyu muhanzi ngo impanuka yagize ishobora kuba idakomeye cyane. Gusa ngo ntibazi niba ari bwongere kujya kurubyiniro.

Hanagaragaye amashusho yafashwe n’umwe mubari bitabiriye iki gitaramo wayashyize no kuri twitter agaragaza abategurira Stromae ibitaramo babwira abari baje mugitaramo ko kitabaye.

Uyu washyizemo aya mashusho kandi yayaherekesheje ubutumwa bugaragaza akababaro atewe n’isubikwa ry’iki gitaramo. Kugeza ubu ntihagaragazwa ubwoko bw’impanuka uyu muhanzi yaba yagize, icyayiteye, aho yabereye ndetse n’ibitaro aherereyemo.

Turacyabakurikiranira amakuru ajyanye n’iyi mpanuka uyu muhanzi yaba yagize ndetse n’ibindi bijyanye n’aya makuru.

Stromae yasubijwe mu bitaro igitaraganya asubika ikindi gitaramo

Umuhanzi Stromae yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma y’impanuka yagize bituma igitaramo yari afite Minneapolis muri Amerika kiburizwamo abakitabira bamaze kuhagera.

Urubuga 7sur7.be ruvuga ko Stromae yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma y’impanuka yakoze bivugwa ko idakanganye, bituma igitaramo yagombaga gukorera Minneapolis muri Minnesota ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nzeri 2015 kiburizwamo.

Urubuga rugira ruti “Stromae yagombye gusubika ibitaramo bye muri Amerika kumugoroba wo kuti uyu wa kabiri. Umuhanzi w’umubiligi ufite imyaka 30 yajyanywe kwa muganga nk’uko tubikesha Radio Stubru. Igitaramo yari afite Minneapolis (Minnesota) cyahagaritswe.”

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko amakuru rukesha abantu ba hafi b’uyu muhanzi ngo impanuka yagize ishobora kuba idakomeye cyane. Gusa ngo ntibazi niba ari bwongere kujya kurubyiniro.

Hanagaragaye amashusho yafashwe n’umwe mubari bitabiriye iki gitaramo wayashyize no kuri twitter agaragaza abategurira Stromae ibitaramo babwira abari baje mugitaramo ko kitabaye.

Uwashyizemo aya mashusho kandi yayaherekesheje ubutumwa bugaragaza akababaro atewe n’isubikwa ry’iki gitaramo. Kugeza ubu ntihagaragazwa ubwoko bw’impanuka uyu muhanzi yaba yagize, icyayiteye, aho yabereye ndetse n’ibitaro aherereyemo.

Turacyabakurikiranira amakuru ajyanye n’iyi mpanuka uyu muhanzi yaba yagize ndetse n’ibindi bijyanye n’aya makuru.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iki gitaramo kirambabaje kuba agisubitse rwose twari twaryohewe

claudio r yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

mbega disi uyu muhanzi ndamukunda cyanee!uko asubika ibitaramo niyo mahirwe make dufite yo kumubona inaha i kigali. papaoutai ndayemera

aline yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

erega baba banyoye ibiyobyabwenge byinshi kandi ubusanzwe ubona ntarutege kabisa

athanase yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka