COGEBANQUE yamurikiye abashoramari bayo urwunguko yagize

Ubuyobozi bwa banki ya COGEBANQUE, bwagaragarije abaroshoramari bayo uko mu mezi atandatu ashize bungutse miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa COGEBANQUE bwabimuritse mu nteko rusange bagiranye n’ abashoramari bayo tariki 18 Neli 2015.

Mu nama n'abashoramari ba COGEBANQUE.
Mu nama n’abashoramari ba COGEBANQUE.

Muri iyi nama yari igamije kwereka abashoramari ishusho y’aho Banki igeze n’aho igana kugira ngo bamenye imikorere yayo.

Afrika Philbert, umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya COGEBANQUE yatangaje ko iki gikorwa kigamije gukomeza gutegura ahazaza heza ha COGEBANQUE.

Yagize ati “Twagaragaje ishusho y’umutungo,urwunguko twagize muri uyu mwaka wa 2015 ndetse tunaganira uburyo twakongera ingufu muri Banki; zaba iz’amafaranga,ingufu mu mikorere no gushaka uburyo twateza imbere Banki ndetse n’igihugu muri rusange.”

Umuyobozi w'Inama y'ubutegetsi ya COGEBANQUE.
Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya COGEBANQUE.

Yakomeje atangaza ko n’ubwo bamaze kugira urwunguko rwa miliyari imwe mu mezi atandatu, bafite intego yo kuzunguka Miliyari zigera kuri eshatu umwaka wose.

COGEBANQUE ifite imari shingiro isaga miliyari 13,7 ikaba iri mu maboko y’Abanyarwanda basaga 33. Ubuyobozi bwayo buvuga ko ari Banki ihagaze neza ndetse nta munyamigabane wigeze uyivamo kuva yashingwa ahubwo bagenda bongera imigabane yabo.

Nkuko Afrika Philbert yabisobanuye ubu iyi Banki ifite amashami agera kuri 20 muri Kigali no mu Ntara zitandukanye, ikaba ari Banki iri kugenda iba Banki igana aheza umunsi ku munsi.

Iyi Banki ifite abakiliya benshi mu gihugu ku buryo imaze kugira amafaranga yabikijwe asaga miliyari 100.

Ubuyobozi bw’iyi Banki buvuga ko kugeza muri Nzeli bumaze kugera kuri Miliyari imwe n’ibice umunani ariko bareba ku muvuduko iriho bagasanga nta kabuza izunguka miliyari eshatu muri uyu mwaka.

Afrika Philbert anahumuriza abumvise ko Umuyobozi wa COGEBANQUE yirukanywe mu Gihugu, avuga ko ntacyo bizahungabanya ku mikorere ya Banki, kuko ubuyobozi bwayo budashingiye ku muntu umwe.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

bank yacu ikorera aba client bayo, tuyitezeho byinshi uyu mwaka

aurore yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

ibi bigaragaza ko ikora neza nabantu batangiye kuyigana ari benshi

sabine yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Nibaduhe inguzanyo kunyungu iri hasi natwe twiteze imbere

ernest yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Sha jye abakozi biyi banki baranjujubije bahora bakura amafaranga kuri compte yanjye, buri gihe nsanga balance idahura n’iyo nasize nkabura uwo naregera, please mubabwire ko amafaranga yacu aba yatuvunnye.

kamali yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

iyi bank ni imwe muzikora neza dufite mu gihugu cyacu , uko yunguka yungura n’abanyarwanda

sentore yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka