Abagabo biyemeje gufasha abagore mu buzima bw’imyororokere

Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko bagiye kurushaho gufasha abagore babo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Bumwe mu buryo abagabo bemera basanzwe badaha agaciro bikabangamira ubuzima bw’imyororokere ku mugore n’umukobwa ni ubuteganywa n’amasezerano y’i Maputo yashyizweho umukona muri 2004, n’ibihugu bya Afrika n’u Rwanda rurimo.

Ingingo ya 14 y’ayo masezerano iteganya ko umugore afite uburenganzira ku ikorwa ry’mibonano mpuzabitsina, kuvuzwa ku buryo bworoshye, kuboneza urubyaro, guhitamo igihe agomba kubyarira, kumenya imiterere y’uwo bashakanye ku gakoko gatera SIDA no gukuramo inda igihe yashyingiwe ku gahato cyangwa yayitewe n’abo bafitanye isano.

U Rwanda kandi rwongeraho ko igihe ibiteganywa n’ingingo ya 14 bitubahirijwe, abagore bashobora kugana inkiko.

Abagabo bahuguwe ku buzima bw'imyororokere bavuga ko bagiye kurushaho gufasha abagore ba bo no kubahiriza uburenganzira bwabo
Abagabo bahuguwe ku buzima bw’imyororokere bavuga ko bagiye kurushaho gufasha abagore ba bo no kubahiriza uburenganzira bwabo

Bamwe mu bagabo bavuga ko bari basanzwe batubahiriza ibyo basabwa batazi ko amategeko yabahana, ariko bakanongeraho ko imyumvire mike ku buzima bw’imyororokere yatumaga batsikamira abo bashakanye.

Habarurema Emmanuel ukomoka mu Murenge wa Shyogwe, avuga ko yasobanukiwe neza ibyo asabwa mu buzima bw’imyorororkere ku mugore we nyuma yo guhugurwa n’umuryango GLIHRD, wita ku burenganzira bwa muntu n’iterambere mu bihugu bituriye ibiyaga bigari.

Habarurema agira ati, “Mu buryo bw’imyororokere mperekeza umugore wanjye kwa muganga kuboneza urubyaro tukumvikana ku buryo dukoresha, n’ubwo hari igihe ushaka ibintu, kubikora utumvikanye n’umugore ni ukumuhohotera”.

Uwiragiye avuga ko kudashyigikira uburenganzira bw'umugore ku buzima bw'imyororokere bigira ingarukua ku muryango wose
Uwiragiye avuga ko kudashyigikira uburenganzira bw’umugore ku buzima bw’imyororokere bigira ingarukua ku muryango wose

Uwiragiye Vital, we avuga ko aho ibihe bigeze uko umugabo ashaka gukora imibonano mpuzabitsina atariko yaryamana n’umugore kuko ingaruka ziba ku muryango wose. Agira ati “Umugore ashobora kubyara buri mwaka igihe yasamiye ku kiriri, urumva ko ari ikibazo gikomeye”.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango uharanira uburengenzira bwa muntu n’iterambere mu bihugu bituriye ibiyaga bigari, Tom Mulisa avuga ko hakiri ikibazo cy’abadafite ubushobozi mu gukurikirana mu mategeko ababahohotera mu buzima bw’imyororokere, ariko ko nk’umuryango abereye umuhuzabikorwa bazaniye abanyamuhanga ubwunganizi mu mategeko ku bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urugo rushingiye ku babyeyi bombi niyo mpamvu abagabo basabwa gufasha abagore babo muri byose

Alice yanditse ku itariki ya: 19-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka