Koperative KOHAMA yafashije guca bwaki

Matyazo: Abanyamuryango ba koperative y’abahinzi yitwa KOHAMA bavuga ko baciye indwara z’imirire mibi binyujijwe mu buhinzi bw’urutoki, imboga n’imbuto.

Mu myaka yashize, Akarere ka Ngororero kari mu turere twakunze kugaragara mo indwara ziterwa n’imirire mibi cyane cyane ku bana aho kazaga ku mwanya wa kabiri nyuma y’aka Rubavu.

Aho abanyamuryango bacururiza
Aho abanyamuryango bacururiza

Mu kurwanya izo ndwara inzego zitandukanye zashishikarijwe kubigiramo uruhare cyane cyane abaturage. Mu murenge wa Matyazo, abahinzi 38 bibumbiye muri koperative ishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’urutoki no kuboneza imirire ngo bagize uruhare rukomeye mu kurwanya izo ndwara ubu zitakiharangwa.

Baziruwifashije Boniface perezida w’iyo koperative avuga ko batangiye imirimo yabo mu mwaka wa 2007 bahujwe no kuvugurura urutoki. Nyuma ngo biyemeje gutanga umusanzu mu kurwanya bwaki maze bagurira ubuhinzi bwabo mu mboga, imbuto n’ibindi.

Uretse ibi, ngo banafasha abaturage bafite abana bagaragaweho ibimenyetso by’imirire mibi mu gukora uturima tw’igikoni no kubigisha gutegura amafunguro yuzuye.

Ntahompungiye Stephanie umwe mu babyeyi bavuga ko bari barwaje bwaki ahamya ko iyi koperative yamuhaye ubufasha hamwe n’ubujyanama.

Ubu ngo nta bwaki akirwaza ndetse nawe afasha abandi bagore kwita ku bana babo kuko avuga ko izo ndwara ziterwa ahanini n’uburangare mu gihe umurenge wabo wera ibihingwa bihagije. Kuri ubu iyo koperative yashyizeho iguriro ricuruza imboga, imbuto, amafu atandukanye n’ibindi.

Hategekimana Alexis visi perezida wa KOHAMA avuga ko iryo guriro rigamije gufasha abatareza kubona aho bagurira. Avuga kandi ko abagize ikibazo cyo kutagira ibyo kurya badafite amafaranga bagurizwa ibiribwa bishingiwe n’umwe mu banyamuryango uzafasha mu kubishyuza.

Habiyakare Etienne Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matyazo nawe yemeza ko indwara z’imirire mibi zacitse muri uwo murenge kandi ko aya makoperative y’abahinzi abifitemo uruhare runini, akabasaba kongera umurego muri iyo gahunda.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka