Ruhango: Imiryango 792 yahawe ibikoresho bisukura amazi

Iyi miryango 792 yahawe ibikoresho biyungurura amazi tariki ya 08/09/2015, ababihawe bavuze ko bagiye kubifata neza kuko amazi banywaga atayungururwaga.

Iyi nkunga y’ibikoresho, bakaba bayishyikirijwe n’umushinga wa Compassion International ukorera mu matorero atatu atandukanye akorera mu karere ka Ruhango.

Kuri ubu bamwe mu babyeyi bafite abana bishyurirwa n’uyu mushinga, bavuga ko watangiye kubafasha mu kububakira amacumbi ku batayafite, ndetse ukaba unaha indyo yuzuye bamwe muri bo bafite agakoko gatera SIDA.

Bimwe mu bikoresho biyungurura amazi byahawe imiryango 792 yo mu murenge wa Ruhango
Bimwe mu bikoresho biyungurura amazi byahawe imiryango 792 yo mu murenge wa Ruhango

Mukankusi Annee Marie, umwe mu bahawe ibi bikoresho, avuga ko nta mazi meza bagiraga. Ati “Ayo tuvoma yari ibirohwa ndetse rimwe na rimwe tukayasangamo iminyorogoto, ikadutera inzoka zo mu nda zikurura gucibwamo n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda”.

Akavuga ko kuba bahawe ibikoresho biyungurura amazi kandi byujuje ubuziranenge, batazongera guhura n’ibi bibazo by’indwara za hato na hato baterwaga no kunywa amazi mabi.

Abaturage beretswe inzira amazi abanza kunyuzwamo kugira ngo anyobwe
Abaturage beretswe inzira amazi abanza kunyuzwamo kugira ngo anyobwe

Bahati Yusufu, Umuhuzabikorwa w’Umushinga Compassion International, mu karere ka Ruhango na Nyanza, avuga ko igikorwa cyo gufasha imiryango, kubona ibikoresho biyungurura amazi cyatangiriye mu ntara y’iburasirazuba, akavuga ko bifuza ko igikorwa cyo guha abaturage ibikoresho biyungurura amazi, bazakigeza ku bandi benshi, hirindwa indwara zikomoka ku mazi mabi.

Mbabazi Francois Xavier, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko guha aba baturage ibikoresho biyungurura amazi, bigiye kuzamura umubare y’abaturage bakoresha amazi meza, akavuga ko mu mihigo y’akarere bifuza ko abaturage bakoresha amazi meza bagomba kuva ku gipimo cya 70 bakagera ku 100%.

Umushinga Compassion Internationale ku rwego rw’igihugu, ufasha abana ibihumbi 80 baturuka mu miryango ikennye, muri aka karere ka Ruhango itera inkunga abarenga ibihumbi bibiri. Imiryango irenga 2000 muri aka karere, niyo umushinga wa Compassion uteganya guha ibikoresho biyungurura amazi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Iyo ahaye umuturage Amazi meza, uba umwongereye amahirwe yo kubaho neza igihe kirekire, ukaba kandi umwongereye amasaha atutu yo gusinzira mu gitondo kubazinduka bajya kuvoma mu mibande.Ni byiza rero ko bafata ibyo bikoresho bahawe neza kuko bibafiye akamaro kanini...

Jean Nepo yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

Baturage ba ruhango mufite amahirwe menshi yo kubungabunga ubuzima bwanyu munywa amazi asukuye neza, bityo ibi bikoresho mubikoreshe uko bikwiye bibafasha kwirinda indwara zandurira mumazi adasukuye.

Sam mwebaze yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

Ibi birafasha aba baturage kwirinda indwara zandurira mu mazi adasukuye.

Kellen mutoni yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

ibi bikoresho bahawe byo gusukura amazi babikoreshe neza maze bibafashe kwirinda indwara zikomoka mwanda nk’inzoka

Mukasa yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

ibi bikoresho bahawe byo gusukura amazi babikoreshe neza maze bibafashe kwirinda indwara zikomoka mwanda nk’inzoka

Mukasa yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka