Kamonyi: Bahisemo kwiga imyuga ngo bahangane n’ubushomeri
Urubyiruko rwiga imyuga ku kigo cy’urubyiruko cya Kamonyi, rutangaza ko niruragiza rutazagira ikibazo cyo kubona imirimo kuko rushobora no kuyihangira.
Abiga muri iki kigo bavuga ko mbere batagiraga icyo bakora cyangwa bagakora ibitagira icyo bibinjiriza ngo babashe gukemura ikibazo. Ariko mu gihe cy’amezi atatu bamaze biga, bafite icyizere cy’uko bazahakura ubumenyi butuma bihangira imirimo.
Manishimwe Hamisi, yiga mu ishami ryigisha kudoda. Avuga ko amaze kumenya kudoda ijipo n’ishati kandi ko n’ibindi azabimenya mu gihe cy’amezi icyenda bazamara biga. Ati” nshobora no kwihangira umurimo ndangije kwiga. Nagura imashini, nkareba aho nyishyira nkajya nkorera amafaranga yo kwigurira amavuta n’ibindi”.
Niyitanga Eulade wiga mu ishami ryo gusudira, avuga ko mbere yo kuza kwiga yakoraga ibiraka byo guhingira amafaranga cyangwa ubuyedi mu kubaka. Ibyo ngo bikaba yarabikuragamo amafaranga make, ariko afite icyizere cy’uko narangiza kwiga azakura umuryango we mu bukene.
Aba banyeshuri batangaza ko badateze akazi ku bandi, ahubwo ngo bazajya bashaka ibiraka kuko ibyo bigishwa biri ku isoko ry’umurimo.
Umwe mu bahisemo kwiga ibijyanye no gutunganya imisatsi, Nishimwe Leonille we ati ”niturangiza ntawuzicara ahubwo tuzahita dutangira gushakisha ibiraka, niyo twajya dusanga abakiriya mu ngo”.
Amahugurwa y’imyuga mu Kigo cy’urubyiruko cya Kamonyi, atangwa n’umuryango witwa Strive Foundation Rwanda, mu gihe cy’amezi icyenda. Ndayisenga Jean Jacques, ukuriye ikigo atangaza ko umuryango wahisemo gufasha urubyiruko kumenya imyuga kuko ariho rushobora kubona imirimo.
Ndayisenga asobanura ko muri iki gihe hagaragara iterambere mu nzego zose z’ubuzima bigatuma abantu bakenera serivise zitandukanye aba banyeshuri bashobora kubonamo inyungu igihe barangije amasomo yabo. Ati ”n’’ibintu bireme akazi kandi bikenewe n’abantu mu buzima bwa buri munsi.”
Uretse ubumenyi bw’imyuga, mu mezi icyenda abanyeshuri bamara bahugurwa, ngo bazahabwa n’ubumenyi mu bijyanye no gukora imishinga, gushaka amasoko no kwakira neza ababagana.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza cyane
ndabashigikiye bana burwanda
Rubyiruko rwahandi urubyiruko rwa kamonyi rubabere icyitegererezo cyuko mugomba namwe kwihangira iyanyu mirimo mugakura amaboko mumifuka, bityo mukiteza imbere hamwe n’uRwanda rwacu muri rusange.
bahisemo neza cyane, kuba biga imyuga bizagira ingaruka ku gihugu muri rusange
Rubyiruko rwa kamonyi turabashigikiye rwose, mwagize igitekerezo cyiza cyo kwihangira imirimo, ibi bizabafasha kutandagara, kuko kenshi usanga iyo umuntu adafite icyo akora arinaho haviramo ingeso mbi.
Courage rubyiruko rwa kamonyi, ibi nibyiza cyane nkaba nasabaga ko nu rubyiruko rwo mutundi turere byababera ikitegererezo twese hamwe tugahashya ubushomeri.