Rubavu : Impanuka y’ikamyo yahitanye 1 ikomeretsa 8 - AMAFOTO

Umuntu umwe yahitanywe n’impanuka y’ikamyo yagonze igipangu cy’ibitaro bya Rubavu inakomeretsa abandi 8.

Amakuru atangazwa n’ibitaro bya Rubavu na polisi, yemeza ko iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa tanu z’amanywa yo kuri uyu 02 Nzeli 2015; ikomeretsa abantu 8.

Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Gisenyi guhabwa ubutabazi bwihuse; bane muri bo bajyanywe mu bitaro mu mujyi wa Kigali hifashishijwe indege ya kajugujugu, kuko bari barembye bikomeye.

Ikamyo yagonze igipangu cy'ibitaro yinjiramo
Ikamyo yagonze igipangu cy’ibitaro yinjiramo

Amakuru aturuka muri ibi bitaro bya Gisenyi, aravuga ko uwahitanywe n’iyi mpanuka yitwa Hategekimana Elie, ukomoka mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Yari yagiye gukora ikizami cy’akazi mu karere ka Rubavu.

Iyi kamyo yari ivuye mu karere ka Musanze yerekeza mu mujyi wa Gisenyi, igeze hafi y’ibitaro icika feri, igonga igipandu cy’ibitaro yinjiramo imbere. Yari itwaye amavuta, ubu nayo akaba yamenetse mu gipandu cy’ibitaro.

Twagirayezu Anatole wari utwaye iyi kamyo, yagonze aba bantu nyuma yo kugonga imodoka ya gisirikare, ikamubererekera maze agahita yahuranya igipangu cy’ibitaro.

Amavuta yari ihetse yaise ameneka ashokera mu bitaro
Amavuta yari ihetse yaise ameneka ashokera mu bitaro

Hari impungenge ko amavuta ya vidanje yamenetse ashobora gushokera mu kiyaga cya Kivu, akangiza amazi ndetse akaba yagira n’ingaruka ku binyabuzima biri muri iki kiyaga.

Amavuta ya vidanje yamenetse ashoka
Amavuta ya vidanje yamenetse ashoka

Abaturage batuye umujyi wa Rubavu, basaba ko hakorwa undi muhanda w’amakomyo kuko akunze gukora impanuka kandi akagonga ibitaro bya Rubavu.

Umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu Dr Maj. Kanyankore William avuga ko kuva umwaka wa 2015 watangira, imodoka zigonze ibitaro inshuro ebyiri kandi zigakomeretsa abantu. Iherutse ni imodoka yari ihetse inzoga za Skol yaguye mu bitaro tariki ya 10 Kanama 2014.

Umuvugizi wa polisi Inspector Kanamugire Theobar yavuze ko icyifuzo cy’abatuye uyu mujyi kigiye kwigwaho hakabona gufatwa umwanzuro niba koko amakamyo yagenerwa umuhanda wundi aho gukoresha usanzwe.

Andi mafoto:

Yagonze igipangu iragisenya yinjiramo imbere
Yagonze igipangu iragisenya yinjiramo imbere
Abaturage bareba uko impanuka yagenze
Abaturage bareba uko impanuka yagenze

Syldio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

uwapfuye ntabwo ari Hategekimana Elie ahubwo ni Nizeyumuremyi Alain utuye muri Nyarugenge

Padiri yanditse ku itariki ya: 5-09-2015  →  Musubize

ndihanganisha umuryango wabuze umuvadimwe tutibagiwe abarikwamuganga bihangane bazacyira twifatanyijemukabaro

ndindirnnnndindiriyimana yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Imana yakire uwatashye ndumva ubuyobozi bukwiye gukemura iki kibazo vuba kuko nikenshi cyane ibi bitaro bigonzwe babyimure cyangwa bimure umuhanda kuko abana burwanda barashize Imana ikomeze imiryango yagiriyemo iyo mpanuka

teta yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

twihanganishije uryango wabuze uwabo imana imuhe iruhuko ridashira. Gusa ndasaba l’etat ko yatabara ikandukorera hariyahantu hahora hatera impanuka burigihe nabadufashe rwose.

nteziryayo albert yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

None se niba hano hantu habera impanuka cyane kuki leta cyagwa abashinzwe umutekano wo mumuhyanda badafata ingamba ngo izi mpanuka zikumirwe, kandi hari ibintu abantu basuzugura kandi bikomeye, nzi uduce twinshi tuberamo impanuka ariko batitaho nko ku kicukiro center no kumukobwa mwiza i huye

K7 yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

Njye numva bashaka aho bahindurira ibyo bitaro kuko ninshuro nyinshi habera impanuka,ibaze ihahamuka kubarwayi!

egide yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

AhA hantu ninshuro irenze iya 10 imodoka zihagonga nambere kuva 1990 hari umuzimu uzikurura

kwizera yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

abakomerekeye muri iyi mpanuka bihangane, bazakira R.I.P
uwapfuye.

Igor yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

ndumiwe kbs icyubonye urahor

kumugina yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka