Umuryango w’umwana watemye mwalimu we urasaba iperereza ryimbitse

Umuryango w’umwana w’umukobwa watemye mwarimu, watangiye gusaba iperereza ryimbitse kuko utizera ko amanota ahagije kugira ngo umwana wabo akore icyaha.

kuwa kabiri tariki 25 Kanama 2015, ubwo uyu munyeshuri w’umukobwa wigaga mu mwaka wa kane w’ishami rya PCB (Physics, Chemistry and Biology) mu ishuri ryisumbuye rya Saint Andre riherereye i Nyamirambo, yatemye umwarimu witwa Gasoma Jean Baptiste mu mutwe akoresheje umuhoro.

Ari ubuyobozi bw’ishuri rya Saint Andre na mwalimu watemwe batangaza ko uyu mwana yakoze icyo gikorwa kubera yafatanywe urupapuro rw’ikizami yahimbye ariko bamufata agahitamo gutema umwalimu we.

Ishuri rya Saint Andre uyu mwana w'umukobwa yigagamo.
Ishuri rya Saint Andre uyu mwana w’umukobwa yigagamo.

Kuri ubu ababyeyi b’uyu mwana bagize icyo bavuga nyuma y’uko umwana wabo akoze icyo bise icyaha, ariko bakifuza ko hakorwa iperereza rihagije kugira ngo bemenye ikibyihishe inyuma.

Umuryango w’umwana usanga amanota atari yo ntandaro

Mu kiganiro na Kigali Today, Ndayambaje Innocent umugabo wa mukuru w’uyu mwana, yavuze ko yakurikiranye ubuzima bw’uyu mwana kuva mu buto bwe kuko yakunze no kuba iwe. Agahamya ko imico ye kuva akiri umwana yari ndakemwa.

Yagize ati “Uyu mwana ubusanzwe abana na Nyina gusa, kandi nyina arwaye cancer uburwayi bugoye gukira, abandi bana bavukana nawe batarashaka bose biga baba ku ishuri, uyu mwana akaba ariwe wita kuri nyina urembye, kuko ariwe wiga ataha.”

Ndayambaje akomeza atangaza ko uyu mwana kuva akiri muto kugeza ubu, yarangwaga n’ubwitonzi bwinshi, akaba umwana wubaha, utajya ugirana ibibazo na buri wese.

Uyu mukobwa yari asanzwe ari umuhanga mu mashuri

Ndayambaje akomeza atangaza ko uyu muramu we kuva yatangira amashuri y’ikiburamwaka n’ayisumbuye, yize ku kigo kimwe cya Paroisse ya St Charles Lwanga ari nayo irimo ishuri rya Saint Andre.

Avuga ko yarangije amashuri abanza afite amanota meza kuko bahise bamuha ishuri rya Saint Andre yari yasabye, kuko riri hafi y’iwabo mu Murenge wa Nyamirambo akagali ka Mumena.

Ubwo buhanga yabukomerezanyije no mu kiciro rusange aranagitsinda, yoherezwa kwiga muri Ecole Notre Dame de Lourdes mu Byimana, ari nacyo kigo yari yasabye kuzakomerezamo icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, nk’uko Ndayambaje abisobanura.

Ati “Uyu mwana asoza icyiciro rusange cya tronc commun yari afite amanota ya kabiri mu gihugu (class two) mu butabire (Chimie) rya somo yigishwaga na mwalimu Gasoma watemwe, ubusanzwe ababonye aya mbere baba bafite inota rimwe, aya nyuma akaba icyenda.”

Gusa Ndayambaje avuga ko kubera uburwayi bw’amenyo atabashije gukomereza amashuri muri iki kigo cy’ababikira.

Ati “Amaze ibyumweru bibiri mu Byimana ababikira baraduhamagaye, badushimira imyitwarire n’ubwitonzi bw’uyu mwana, ariko batubwira ko afite ikibazo gikomeye cy’uburwayi bw’amenyo butatuma akomeza kuhiga kuko atabasha guhekenya ibyo kurya byo ku ishuri.”

Ndayambaje akomeza avuga ko kubera ubwo burwayi bw’amenyo umwana akomora mu muryango w’iwabo, bwatumaga umwana atabasha kugira icyo arya kwishuri, bahise bamukura mu Byimana, bakamugarura ku kigo cya Saint Andre.

Ati “Tukigera mu kigo cya Saint Andre tukabasaba ko umwana yahagaruka, ubuyobozi bw’ikigo, bwatwakiriye neza butubwira ko umwana batamwangira kugaruka kuko bamaranye imyaka itatu bamuzi neza, kandi afite imico myiza kandi yari n’intangarugero mu bandi bana, bahita bamwakira.”

Akomeza atangaza ko ubuyobozi bumaze kwemerera umwana umwanya, bwabahaye agapapuro kemeza ko bafite umwana bakakajyana mu kigo cy’igihugu cy’uburezi (REB), ibemerera ko umwana asubira mu kigo cya Saint Andre, ajya mu mwaka wa Kane mu gashami ka (Physics Chemistry and Biology) PCB.

Ndayambaje kandi atangaza ko kubera ko uyu mwana yatangiye umwaka akererewe ibyumweru bitatu, hakiyongeraho ibibazo byo kwita kuri nyina urembye n’uburwayi bwe butari bumworoheye bw’amenyo, bitamworoheye gufata abandi banyeshuri mu masomo, bigatuma atsindwa amasomo mu gihembwe cya mbere ndetse n’icya kabiri.

Ndayambaje yongeyeho ko uyu mwana yabahaye amakuru, avuga ko mwalimu umwigisha ubutabire ari we Gasoma, yatangiye kujya abaza uyu mwana amakuru ya mama we kuko yumvise ko arwaye, akamwereka ko amufitiye impuhwe kandi yifuza kumufasha gutsinda, kuko yari yaratsinzwe cyane Ubutabire (Chimie).

Bifuza ko imyitwarire ya Mwalimu ku mwana yakorwaho iperereza ryimbitse

Ndayambaje atangaza ko nk’ababyeyi b’umwana batagambiriye ko umwana agirwa umwere kandi batagambiriye gushinja mwarimu bahereye ku makuru umwana yabahaye.

Aiko agahamya ko ikibazo cyateye uyu mwana gutema mwalimu we kitareberwa gusa ku manota umwana yari afite, ahubwo hanakorwa iperereza ku myitwarire ya mwalimu imbere y’umwana.

Ati “Ntabwo duhakana ko umwana yakoze ikosa ryo gushaka kwihesha amanota mu buryo butemewe, ariko umwana yatubwiye ko yazanye umupanga awitwaje, kubera imyitwarire mwalimu yamugaragarizaga.

Ku bwanjye rero ndabona aho yatemeye mwalimu, uburyo yamenye ko ariho mwalimu ari muri icyo gitondo, uko yahageze abandi bari gusenga, nabyo byakorwaho iperereza ryimbitse.”

Uruhande rw’ababyeyi b’uyu mwana kandi rwemeranya n’ubuyobozi bw’ikigo cya Saint Andre ko uyu mwalimu atasambanyaga uyu mwana, nk’uko byagiye bicicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Gusa bakongera gusaba iperereza ryimbitse ku myitwarire ya mwalimu ku mwana, kuko ku bwabo bibaza ko ariho byashoboraga kuzagana, ari nabyo byateye umwana gukora igikorwa nka kiriya.

Umwana agarura ubwenge yavuze ko hari ibyo yari arambiwe

Byavuzwe ko umwana agitema Mwalimu we yahise agira ibibazo by’ihungabana, akajyanwa kwa muganga kwitabwaho.

Ndayambaje avuga ko umuntu wa mbere wavuganye n’uyu mwana amaze kugarura ubwenge ari umujyanama w’abafite ihungabana, ngo ijambo rya mbere yamubwiye akagira ati “Byari bindambiye.”

Ndayambaje atangaza ko ibi nabyo bigaragaza ko hari indi mpamvu irenze amanota yihishe inyuma yo gutemwa kwa Mwalimu Gasoma, ari yo asaba ko yakorwagaho iperereza ryimbitse.

Akabihera ko nta kuntu uretse n’umwana azi neza ngo yirereye, ntawundi muntu utekereza wahitamo gufungwa imyaka icumi kubera gutemana, aho kwirukanwa ku ishuri kubera amanota.

Ati “Umwana koko niba yarakosheje azabihanirwe n’amategeko, ariko hakorwe iperereza ryimbitse hamenyekane impamvu yateye uyu mwana gukora aya makosa, kugirango ijye ahabona kandi ndahamya ko bizatanga isomo ku babyeyi, ku bana ndetse no ku burezi muri rusange.”

Yakomeje atangaza ko ubuyobozi budakwiye kwita ko umwana wabo ari umwana ngo bamureke kuko nta somo byatanga, ahubwo asaba ko ibizava mu iperereza byazashyirwa ahabona, bikabera isomo abana, bigafasha abarezi kumenya uburyo bakwiye kwitwara ku bana, kandi bikanafasha ababyeyi kumenya uburyo bakwiye kwita ku bana babo.

Ababyeyi b’uyu mwana banasaba ubuyobozi ko uyu mwana wabo atafungirwa hamwe n’abantu bamurusha imyaka kandi bakekwaho ibyaha bikomeye nk’aho afungiye muri burigade ya Nyamirambo.

Basobanura ko bituma arushaho kuhangirikira aho kuhakosorerwa, bagasaba ahubwo ko yakwegerezwa abajyanama mu ihungabana, kugira ngo bamube hafi bamufashe kuba yazasubira mu buzima busanzwe ari umwana ukosotse kandi ufite imbere heza.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

Ujundi umwana w’imyaka 17 afungwa ate muri gereza?
Aka wa mugani ngo :"ntawe uzazikumbura"! Akabaye kose ni ugushyira ku ngoyi?
Ubu se ubuzima bw ejo bw uyu mwana buragana he??
Abandi bati : "ibi yabyigiye mu muryango" ! Mwaretse kuguma mu bujiji mushyirwamo na politiki gatanyabantu ishaka kwerekeza buri gihe ku irondakoko? Cg yiyibagiza ko icyaha ari gatozi?

Nta mpanvu yo gufunga uyu mwana w umukobwa,akwiye ubufasha kuko aho kwica Gitera uzice ikibimutera .

John Mugabo yanditse ku itariki ya: 19-09-2021  →  Musubize

Ariko Abantu Ntimukagaragaze Amarangamutima Umwana Yakoze Amakosa Ariko Mwarimu Nawe Sishyashya Bisobanuyese Ko Akunda Akazi Kurusha Abandi Ibyo Ntibyumvikana Mwarimu Sishyashya Naho Umunyeshyuri Yakoze Ibyo Kwitabara

Noeline yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

"... akamubaza amakuru ya mama we, ... akagaragaza ko amufitiye impuhwe, akamubwira ko azamufasha gutsinda ..." Ibi ni ibigaragaza ko umwarimu yita ku nshingano ze. Uwahera kuri aya magambo ngo agaragaze urukundo ruganisha ku guhohotera umwana yaba atandukiye. Gusa umuntu ni mugari hari byinshi n’iperereza ridashikira, ariko ibyo gufata ibikorwa byiza ukemezako bigamije ikibi...??!.
Ese abarimu b’abagabo twitware dute?

Alias yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Birabaje kubona benshi muri mwe murimo gusigiriza icyaha cy’uyu munyeshuri , Ndayambaje agaragaje amarangamutima ariko nawe biragaragara ko uyu mugambi mubisha yari awuzi kuko hari aho yigaragarije ko gahunda y’umuhoro yari ayizi. Kubera ko yavuze ko badahakana ko ymwana yashatse kwiha amanita nyamara akongera avuga ko umwana yitwaje umuhoro kubera imyitwarire ya mwarimu , Ndayambaje rero arerekana ko affaire y’umuhoro yari ayizi, none aho kwemera ko umwana wabo yakoze amakosa nako icyaha aravuga amagambo ashobora kwerekana ko nawe yaba umufatanyacyaha .mureke za sentiments uwakoze icyaha agomba guhanwa naho ubujiji bwo kuvuga ngo hakorwe iperereza kuri. Mwarimu Ndayambaje biveho kuko ntawemerewe kwihanira kubera impamvu iiyo ariyo yose byaba amanota, uburwayi bwaba ubwawr cyangwa se ubw’abandi ndetse n’ikindi cyose cyatera gukora icyaha.Mugire amahoro.

Munyazkikwiye yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

IMPAMVU UYU MWANA YAKOZE BIRIYA, NUKO YARI AZI KO AGOMBA KWIRUKANWA. AHUBWO IBIGO BY’ABIHAY’IMANA NIBIGERAGEZE BIGABANYE IBIHANO.

SISI yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

Njye nasaba police gukurikirana uyu muramu w’ uyu mwana kuko we nk’ umubyeyi abaye yaramenye ko umwana afite ikibazo ntamufashe kucyerekana ngo gikemuke ahubwo akamugurira umuhoro NGO azajye guhana mwalimu cyaba ari ikibazo.
Uyu mwana kandi yiteye icyasha azasazana, azagendana aho azaca hose.
Bakurikirane uyu muryango uyu mwana abamo kuko biriya umwana wa 17ans yakoze ashobora kuba yarabyigishirijwe Ku mashyiga, iwabo murugo. Kuko bigaragara ko yabitekereje igihe kirekire kandi agapanga nuburyo bwo guhisha icyaha cye.

Martin yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

Ese ubundi izi comments zacu haricyo zihindura cyangwa zifasha kumyanzuro yurukiko? Niba ari nta cyo. Nidutuze ahubwo duhe abana uburere bakiri bato. Naho ibyamanotabyo ntawamenya. Njye nasibiye muwa mbere kaminuza inshuro ebyiri kubera isomo rimwe rya mwarimu nari nasuzuguye imbere ya bwagenze banjye nanubu birankurikieana. Ubu ndi kwicuza

nkombo yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Uyu mukobwa nta burere. Nta se agira, na nyina arirwariye muri make nta suivi. Ese ubundi arihirwa na nde amashuri? Barebe neza ko adafata ibiyobyabwenge.

Atuze yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Uyu mukobwa nta burere. Nta se agira, na nyina arirwariye muri make nta suivi. Ese ubundi arihirwa na nde amashuri? Barebe neza ko adafata ibiyobyabwenge.

Atuze yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Ariko abarimu basigaye ari abatekamutwe koko???!!!! Ahubwo uwo mwalimu napfukure ako gaseba ashikirizwe ubutabera....buri wese yakwibaza impamvu yihutiye kugaruka mu kigo ativuje....ubundi akirukira mu itangazamakuru...guhisha ibimenyetso niko bikorwa. nakorweho iperereza ubundi awunere. umwana azahanirwa uburyo yerekanyemo ikibazo baho ubundi ahubwo mutabare kiriya kigo. Nkurikije uburyo nabonye Director shyigikiye umwalimu we ahubwo mubitondere.....dore aho nibereye!

Kaburabuza yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Ariko tutabeshye murumva umwana yatema Mwalimu gute amuhoye amanota gusa? ese ubundi twese ko tuzi uko reclamation zikorerwa mu ishuri kuki byabaye mbere y’ishuri? uribaza ko umwana yari gutinyuka kujya gukora reclamation atari mu ishuri? jye ndumva yaratumiwe kd mwalimu yamukinnye agakino k’urupapuro ngo ajye abona uko azajya akomeza kurumukangisha maze yibonere ibyo yashakaga....ikindi nkuko uwo mubyeyi abivuga nihakorwe igenzura rihagije naho ubundi wasanga hari n’abandi bana babigenderamo....

Rubayi yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Mwe abavandimwe b’uyu mwana mwakoze icyaha bita la non assitance de la personne en danger. ntimwabaye hafi y’umubyeyi wanyu urwaye, ahubwo izo nshingano muziharira umwana ukiri muto, nawe ufite uburwayi kandi afite n’indi nshingano zo kwiga. ubwo se murumva mutarateranye umubyeyi wanyu n’uwo mwana kandi mufite inshingano yo kubitaho. None dore icyo bibyaye

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka