Gakenke: Inkuba yakubise umusore iramuhitana

Umusore w’imyaka 19 mu murenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke, yakubiswe n’inkuba iramuhitana mu ijoro ryo kuwa 01 Nzeli 2015.

Inkuba yakubise Twahirwa Jean Pierre mwene Mbabariye na Mukangango bo mu kagari ka Rusagara ahagana mu masaha ya saa mbiri z’umugoro, ubwo hagwaga imvura y’utujojoba.

Yari yugamye ku irenmbo imbere y’urugo rw’iwabo, ari naho yamutsinze. Umurambo wa Twahirwa ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bya Nemba.

Bisengimana Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gakenke, yahamije amakuru y’urupfu rwa Twahirwa.

Bisengimana akaba asaba abaturage ko muri ibi bihe imvura igiye gutangira kugwa barushaho kwirinda icyo aricyo cyose gikurura inkuba, harimo nko kwugama munsi y’igiti kandi bakarushaho kwambara inkweto mu gihe imvura irimo kugwa.

Nubwo mu murenge wa Gakenke nta muntu waherukaga gukubitwa n’inkuba, akarere ka Gakenke gakunze kwibasirwa n’inkuba. Mu mpera z’umwaka ushize wa 2014, mu murenge wa Muzo inkuba yakubise abanyeshuri barenga barindwi ariko ntibapfa. Yanahitanye umuturage umwe ndetse n’inka imwe.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuryangowa twahirwawihangane

niturinde yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka