Karongi: Imodoka yaguye mu Kivu yakuwemo umushoferi arabura

Imodoka yari yaguye mu Kivu muri iki gitondo mu karere ka Karongi yaje gukurwamo ariko uwari uwitwaye akomeza kuburirwa irengero.

Iyo modoka yo mu bwoko bwa Jeep ya haval 5 yavanywemo mu masaha y’umugoroba , nyuma y’amasaha menshi ishakishwa ku bufatanye n’ingabo, Polisi na sosiyete y’Abashinwa ikorera muri ako gace. Gusa icyakomeje kuyoberana ni uburyo uwari uyitwaye atabashije kuboneka.

imodoka yaguye mu Kivu ubwo yarimo ikurwamo.
imodoka yaguye mu Kivu ubwo yarimo ikurwamo.

Umunyamakuru wa Radiyo Isangano wageze ahabereye impanuka yatangarije Kigali Today ko imodoka yari yaje Karongi itwaye abantu baje mu nama y’abana ku ntara yateguwe na NCC.

Ubwo imodoka yarimo ikurwa mu Kivu.
Ubwo imodoka yarimo ikurwa mu Kivu.

Uwo mushoferi yahise ajya kuyogesha ariko aza gukora impanuka ubwo bo bazanye bamuhamagaraga. Abaturage bayibonye iyo mpanuka iba bavuga ko itihutaga ahubwo yatewe n’uko yagonze igiti igahita igwa mu Kivu.

Permis y’umushoferi yasigaye imusozi mbere y’uko igwa mu Kivu, abayitoye basanze ifite kategori A kandi itemerewe gutwara imodoka.

Abamarine barimo gukora ubutabazi mu kiyaga cya Kivu.
Abamarine barimo gukora ubutabazi mu kiyaga cya Kivu.

Ahaguye imodoka si ubwambere habereye impanuka, kuko mu myaka ishize habereye impanuka y’ikamyo na taxi ariko ntibyigeze biboneka kubera uburebure bwaho.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Njyendabona uyumushoferi(umunamba) yabonye akoze amahano akayisimbuka akavamo akoga ahubwo akaba akihishe.kuko abantu bo kivu baba bazi koga

karoli yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

nimurebe neza nimureba neza

murasanga ikirahuri gifunguye ahubwo ashobora kuba yaheze mu isayo hasi

olivier yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Imiryango y’imidoka kuba ifunze ntago bisobanura ko imodoka ikinze, ntago urabona accident ugasanga umuntu urukweto n’isogisi byavuyemo kandi inkweto zari zifunze accident ni gutyo, birashoboka ko mugihe yagwagamo yarahise afungura ngo agerageze koga, noneho imodoka nayo uko ijyenda ihura nibiri mumazi ikikinga

Isabane yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

@ kumugina ninde ukubwiye ko imodoka ifunze se?

Isabane yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Chauffeur wasanga imodoka yaraguyemo imiryango nako ibirahuri byinzugi bifunguye agahita acamo akoga akabura cyangwa se amafi yamuriye gusa abamarine ndabememra sana niba ari mumazi nawe arashikishwa kandi araboneka niyo yaba yaratorotse azafatwa kuko police yacu iri tayari

Juma yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

ngewe ndabona yashimunswe cg yayitayemo nawe agahita yiyahura plz iriyamodoka irafunze hose yanyuzehe? perime ye yanyuzehe? yogine ntakindi cyangombwa birikumwe ese yaba ntamuntu wundi barikumwe .mutugezeho ayandi makuru sawa

kumugina yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

ntibyumvikana ukuntu ibyangombwa byasigaye imusozi kdi ukabona imodoka ntacyo yabaye inafunze hose?ubwo c yanyuzehe avamo?mukomeze mushakishe yenda araboneka

kome yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Ntibyumvikana, ukuntu ibyangombwa byasigaye imusozi. ikindi ko mbona imiryango yayo ifunze yose chauffeur yavuyemo ate ari mu mazi kongera agafunga cyerka niba ari dayimoni ifite ingufu.

kagina yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

nonese nigute yaguyemo ifunze chauffeur akavamo? ndabona yanavuyemo ifunze imiryango. bakomeze bashakishe

karemera yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka