Musanze: Umusore wigenderaga yahitanywe n’impanuka y’Imodoka

Mu muhanda wa Musanze werekeza Rubavu habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki yanagonze umusore wigenderaga agahita apfa.

Mu masaa tanu yo kuri uyu wa kabiri tariki 1 Nzeli 2015 niho iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Kimonyi werekeza mu Gataraga, aho umushoferi wari uyitwaye yerekeza mu Gataga yagonze uwo musore witwa Tuyizere Jean w’imyaka 21 ubwo yari ageze mu ikorosi.

Imodoka yakoze impanuka igahitana umugenzi yangiritse cyane.
Imodoka yakoze impanuka igahitana umugenzi yangiritse cyane.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri na ho umushoferi atabwa muri yombi ubu afungiwe kuri Stasiyo ya Polisi y’Igihugu ya Muhoza iri mu Mujyi wa Musanze.

Umuvigizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Elvis Munyaneza, yatangaje ko umuvuduko ukabije ari wo wateye iyo mpanuka , aboneraho gukangurira abashoferi gutwara neza ibinyabiziga.

Yagize ati “Iyo urebye iyo mpanuka nyirabayazana ni umuvuduko nkaba mbwira abashoferi kugabanya umuvuduko kuko ukomeje gutwara ubuzima bw’abantu tukabakangurira kabisa kubahiriza amategeko y’umuhanda ntidukomeze gutwara ubuzima bw’abantu.”

IP Munyaneza akomeza avuga ko iyo aba adafite umuvuduko ukabije atari guhitana umugenzi wigenderaga.

Hari amakuru avuga ko iyi modoka ari iy’umwe mu bayobozi b’akarere ka Gakenke, akaba yatwaye iyo modoka nyirayo atayizi akigira muri gahunda ze mu gihe undi yari mu nama y’akazi.

Uyu mushoferi uri mu maboko ya Polisi agiye gukorerwa dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha. Itegeko rigena amande ava ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni imwe cyangwa igihano kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka ku mushoferi wambuye ubuzima umuntu mu mpanuka.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Abashoferi bakunze kubangamira abagenzi akenshi biterwa ninzoga ndashimira police yacu ikomeze kogeraingufu mumuhanda

Imanimpire protogene yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

YEWE BIRAKABIJE NEJOBUNDI YISHE UMUSORE MU MURENGE WA MUHOZA BIRABAJE.

SOSO yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

Umuvuduko bawuterwa n’inzoga baba banyoye bakarenza urugero,umuryango wabuze uwabo wihangane, uwagonze nawe yakire ingaruka z’amakosa ye abandi batwara cyane k’umuvuduko urenze icyaba kibibatera cyose bagukureho isomo.

Igor yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Ikibazo cy’umuvuduko ukabije kimaze kuba ingorabahizi, bivuze ko police yacu igomba gufata ingmaba zhamabye mu kurwanya iyi ndwara ibaye karande kubashoferi, kuki buri modoka itagura kakuma gatuma habaho umuvuduko ntarengwa, iyo muntu atwaye kuri speed nyinshi niyo yikanze imodoka ita umuhanda please bagabanye umuvuduko.

Jerome yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

ikibazo cy’umuvuduko gikomeje kuba ingorabahizi, polisi yacu turayisaba kudufasha ikashiraho ibihano bikomeye wenda byatuma abashoferi bose bitwararika.bityo impanuka zikagabanuka.

musiime eward yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Abashoferi barasabwa kugabanya umuvuduko kuko impanuka zikomeje kuba nyinshi, cyangwa se hagafatwa izindi ngamba kuba bafitiye ububasha nka polisi y,igihugu.

san Ndahiro yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka