Nyanza: Akarere karitegura kwimukira mu nyubako y’igorofa

Mu mwaka utaha wa 2016, akarere ka Nyanza karatangira gukorera mu nyubako nshya y’igorofa ifite agaciro ka miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo nyubako izaba igizwe n’igorofa enye, akarere ka Nyanza irimo kubakwa ahitwa mu Rwesero mu mujyi wa Nyanza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah asobanura ko iyi nyubako izakemura ibibazo byo gukorera ahantu hato n’ibirebana n’imitangire ya serivisi.

Inyubako nshya y'akarere ka Nyanza yatangiye kubakwa izaba igizwe n'amagorofa 4
Inyubako nshya y’akarere ka Nyanza yatangiye kubakwa izaba igizwe n’amagorofa 4

Kimwe mu byo izakemura, ni ukuba akarere gafite ibiro bitatanye bityo bikagira ingaruka ku mitangire ya serivisi.

Akomeza avuga ko kugeza ubu akarere gakodesha amazu bamwe mu bakozi bakoreramo abandi bagacumbikishwa mu nzu zitari iz’akarere ku buryo bigatera ubucucike bw’abakozi mu biro.

Mu karere ka Nyanza hari aho usanga icyumba kimwe gikorerwamo n’abakozi batatu cyangwa barenga kubera iki kibazo cy’ibiri bito kandi bitisanzuye.

Umuyobozi w’akarere asobanura ko iyo nyubako y’igorofa izanatanga icyerekezo cy’imyubakire inoze mu mujyi wa Nyanza.

Agira ati: “Ntabwo wasaba umushoramari kubaka inyubako isobanutse nawe agusanze mu nzu itajyanye n’igihe”.

Akarere ka Nyanza gakorera mu nzu yari itakijyanye n'iterambere
Akarere ka Nyanza gakorera mu nzu yari itakijyanye n’iterambere

Abaturage b’akarere ka Nyanza n’abahakenera serivise, bishimira ibiro bishya by’akarere bategerejeho kuborohereza byinshi, dore ko harimo n’abasiragiraga kubera gutatana kw’ibiro by’akarere.

Umwe muri bo wavuganye na Kigali Today ariko akirinda ko amazina ye atangazwa, yavuze ko hari servisi zimwe na zimwe bayobozaga aho zikorera nyuma yo gusanga zidakorera mu nzu akarere ubwako gakoreramo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Tity nawe ntukajye udusondeka u nkuru rwose. Nibyo watubwiye ko akarere kari kuubaka amagorofa 4 ariko mu nkuru wafotoye 3 koko ubu wasabye akarere kuguha igishushanyo mbone karabikwangiora? Wari kudufasha byibura tukabona uko izaba imeze nimara kurzura.

Umuturage wo ku Gasoro yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Mu by’ukuri birakwiye kandi ni igihe pe! Nanjye nageze aho ibiro bisanzwe biri ariko birutwa n’inzu y’umuntu. Gusa aho bari kuzamura inshya hakenewe n’ama hoteli kuko uba uri kujya kure y’umujyi!

MBATUYIMANA Joseph yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Mbese itegeko rigiraho bamwe abandi ntiribarebe? Ese ntibiteye isoni kubona umuntu ugikoresha imishoro(ibiti bitarakura) mu gutega dalle. Itegeko rirengera amashyamba riteganya ko hakoreshwa ibyuma cyangwa se za madriers kuko ziba zikomoka k biti byasaruwe byeze. Kandi ubu ushinzwe amashyamba i Nyanza yirirwa inyuma y’umuturage witwikiye udukara ngo abone irenzamunsi.

Nimwiyubakire yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Nibyiza ko akarere ka nyanza kaguye inyubako ya karere, ibi bizatuma habaho serivisi nziza kandi zihuse, bityo ibibazo bya baturage ba nyanza bigakemurwa muburyo bwihuse.

Fred shyaka yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Ariko titi ni muzima ubuse iyi nyubako izuzura ryari kuburyo uvuga ngo baritegura kuyimukiramo, sha uba wabuze amakuru kabisa, cyangwa uba wasinze,,hahahaaaa

toto yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka