Huye: Abayobozi barasabwa gushyira isuku mu mihigo bahiga

Abagize inteko ishinga amategeko barakangurira ibigo bitandukanye byo muri Huye bihuriraho abantu benshi gushyira isuku mu mihigo kandi bagaharanira kuyesa.

Intumwa za rubanda zigize umutwe wa Sena zabisabye abayobozi b’ibigo by’amashuri, amavuriro n’insengero, ubwo baganiraga ku kibazo cy’isuku nke ikigaragara ahantu hahurirwa n’abantu benshi kuri uyu wa mbere tariki 31 Kanama 2015.

Abayobozi b'amashuri n'amadini bavuga ko kugera ku isuku nyayo bisaba ubufatanye.
Abayobozi b’amashuri n’amadini bavuga ko kugera ku isuku nyayo bisaba ubufatanye.

Mu byo baneze ni ubwiherero bucye ugereranije n’umubare w’ababukenera naho buri ugasanga isuku yaho ari nke cyangwa ugasanga hishyuzwa, ku buryo udafite amafaranga ashobora kuza mu bateza umwanda aho hantu.

Senateri Karangwa Chrisologue yavuze ko umuti urambye w’icyo kibazo arukuba abayobozib’ibyo bigo bihururamo abantu benshi bakwiye kubishyira mu mihigo kandi bakihatira kuyesa.
Yagize ati “Ibyo bijyanye n’isuku, aho tuba, aho duhurira hatandukanye tubigire imihigo.Tubihigire kandi iyo mihigo tugomba kuyesa.”

Senateri Karangwa asaba abyobozi kujya bashyira isuku mu mihigo yabo.
Senateri Karangwa asaba abyobozi kujya bashyira isuku mu mihigo yabo.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Regina Pacis riherereye mu karere ka Huye Eric Ndayisaba, yasobanuye ko kugira ngo ubwiherero bukenewe n’isuku yabwo bigerweho hasabwa ubufatanye bwa buri wese.

Ati: Ni ubufatanye kuko ubwiherero burakenewe mu mashuri kandi ku mubare uhagije.N’ubwo Minisiteri idusaba ko nibura umuryango umwe wajyibwamo n’abana 40, twe twumva nabo ari benshi bidukundiye baba nka 20 kuri buri muryango.

Akarere ka Huye kabarurirwamo ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bigera ku 116. Ibigo 30 muri byo bifite ikibazo cy’amazi naho 22 bifite ikibazo cy’ubwiherero budahagije, nk’uko bigaragazwa n’abayobozi b’ibi bigo.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka