Minisitiri Kanimba arakangurira Abanyarwanda gukunda ibikorerwa iwabo

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba, arasaba Abanyarwanda gushishikarira gukunda ibintu bikorerwa mu gihugu kuruta gukunda ibituruka mu mahanga.

Yifashishije urugero rw’igihingwa cy’umuceri, Minisitiri Kanimba, yashishikarije Abanyarwanda kwitabira kurya uwahingiwe mu Rwanda kuruta uko bahaha uwo mu mahanga.

Uwahawe igikombe kubera ireme ry'ibyo akora
Uwahawe igikombe kubera ireme ry’ibyo akora

Asoza kuri uyu wa 31/08/2015, imurikagurisha ryaberaga mu karere ka Ngoma, yasobanuye ko mu Rwanda hari gutunganyirizwa ibintu byiza birimo nk’umuceli kuburyo utumizwa hanze ntacyo uwurusha.

Bamwe mu batunganya umuceri mu Rwanda nabo bemeza ko urwego bagezeho rwo kuwutunganya ari rwiza, ku buryo utumizwa mu mahanga, bamwe bakunze kugura cyane, ntacyo urusha uwo mu Rwanda.

Minisitiri asanga hari inganda zigeze ku rwego rwo hejuru mu gutunganya umuceri mu Rwanda
Minisitiri asanga hari inganda zigeze ku rwego rwo hejuru mu gutunganya umuceri mu Rwanda

Nkurunziza Jean de Dieu, uhagarariye uruganda rwa Kayonza Rice Product LTD, abona umuvuduko u Rwanda rugezeho gutunganya umuceri, mu minsi mike iri imbere ntawuva mu mahanga uzongera gutumizwa.

Nkurunziza asobanura ko mbere hari inganda zawutunganyaga nabi ndetse n’uburyo wahingwagamo butari bwiza, ariko ubu bikaba bimaze gukosorwa. Yagize ati “Ubu ntacyo uva mu mahanga urusha uwacu(umuceri). Mu Rwanda tubarusha uburyohe kandi unatunganijwe neza.”

Abahinga n’abatunganya umuceri mu Rwanda bemeza ko hakiri imbogamizi y’imyumvire ya bamwe mu Banyarwanda bumva ko umuceli mwiza ari uturuka mu mahanga gusa.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, abakangurira guhindura iyo myumvire avuga ko ikiri hasi, kuko aribwo bazarushaho guteza imbere ibikorerwa iwabo.

Nkurunziza we yemezeza ko iyi myumvure igenda ihinduka kuko ingano y’umuceri w’umunyarwanda bacuruza wiyongereye ku kigero cya 30% ugereranije n’umwaka ushize.

Abagura umuceri bitabiriye imurikagurisha ryaberaga mu karere ka Ngoma, nabo bemeza ko ireme n’unuryohe by’umuceri utunganyirizwa m Rwanda byazamutse.

Umwe muri bo witwa Kayitare yagize ati” Muri iyi expo binyeretse ko mu Rwanda dufite ibyiza byinshi tutazi. Dukeneye guhindura imyumvire tugakunda ibyiwacu kuko ari byiza cyane.”

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka