Karongi: Impanuka y’imodoka iguye mu Kivu ihitanye umushoferi

Imodoka yo mu bwoko bwa Haval yakoreye impanuka mu Kivu mu karere ka Karongi yahitanye uwari uyitwaye nayo iburirwa irengero.

Iyi mpanuka yabaye ku isaa tanu z’amanya zo kuri uyu wa kabiri tariki 1 Nzeli 2015, yatewe n’uko uwari uyitwaye witwa Ahorukomeye Donathyagonze igiti biturutse ku burangare kuko yari amaze kuvugira kuri telefoni, nk’uko abayobonye iba babitangarije Kigali Today.

Aho imodoka yaguye mu Kivu mu murenge wa Bwishyura.
Aho imodoka yaguye mu Kivu mu murenge wa Bwishyura.

Andi makuru avuga ko yari agiye kuyogesha nyuma y’uko yari agejeje abantu bari baje mu nama y’abana ku rwego rw’intara, ubwo yari ageze mu murenge wa Bwishyura agahita akora iyo mpanuka n’ubwo atarafite umuvuduko mwinshi.

Abaturage bavuga ko bihutiye gutabaza inzego z’umutekano ariko bikaba iby’ubusa kuko ari imodoka ari n’uwari uyitwaye baburiwe irengero.

Umuyobozi w’aarere ka Karongi yatangaje ko bamenye ko nyir’imodoka yitwa Ntarindwa wahoze ari umukozi w’akarere ka Nyaruguru.

Ahorukomeye Donat waguye mu Kivu atwaye imodoka ya Mahindra.
Ahorukomeye Donat waguye mu Kivu atwaye imodoka ya Mahindra.

Nubwo Polisi yo mu karere ka Karongi yirinze kugira amakuru itangaza kuri iyi mpanuka, ku byangombwa by’uwo mushoferi byoshoboye kuboneka, hagaragaraho ko atari yemerewe gutwara imodoka kuko yari afite uruhushya rwo gutwara moto gusa.

Ahaguye imodoka si ubwambere habereye impanuka, kuko mu myaka ishize habereye impanuka y’ikamyo na taxi ariko ntibyigeze biboneka kubera uburebure bwaho.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ABABURIYE ABABO MURIYO MPANU KABIHANGANE

DEWO yanditse ku itariki ya: 27-10-2019  →  Musubize

UMVANDUNVA IYINKURU IBABAJEPE GUSABABUZABABOBIHANGANEPE AIRIKUBUYOBOZI NIBUGIRICYOBUKORERA AHOHANTU HAKUNDAKUBERA IMPANUKA NIBUTABAREHAKIRIKARE

Tuyishime jack yanditse ku itariki ya: 19-10-2019  →  Musubize

Gutwara imodoka uri kuri telefone bizamara abantu benshi kuko burya ibitekerezo biba biri kuwo muvugana pana mumuhanda banyu jye mbona bagakwiye kujya babyirinda cyane mu mujyi wa kigali

Juma yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

aho yaguye bahita murya sinapori kuko hamaze kugwamo nyinshi ariko dushimire ingabo police ubuyobozi bwa karere karongi na bashinwa bagaraje ubwitange buhebuje pe .

gaby yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

KUBA SE BABONYE PERIMI NIBYO BYEMEZA KO YARAYITWAYE ???
KEREKA NIBA HARI GIHAMYA
NAHO UBUNDI NTABWO BISOBANUTSE

Imbwa yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

Imana imwakire my bayo

Norbert yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

ABABUZE UMUNTU BIHANGANE
NDUMVA BITARANGIRAHA KUKO NIBA HAMAZEVKUGWAMO IMODOKA 2 NIYO YA 3 POLICE YARI IKWIYE GUSHYIRA KURUTONDE IBYUMA BIREBA MUMAZI KUKO BIBAHO BAKAJYA BAGARAGAZA UKURI KURI IZO MPANUKA.
NABANTU BAGWAMO BAKABURA HAFASHISHIJWE IBYO BYUMA BYAJYA BIFASHA MUBUTABAZI.

Felix yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka