165 barwanira mu kirere berekeje muri Sudani y’Epfo
Abasirikari 165 b’u Rwanda barwanira mu kirere berekeje muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro basimbuyemo bagenzi babo.
Abavuye mu butumwa bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Kanama 2015. Bari bamaze igihe kingana n’umwaka muri Sudani y’Epfo.
Barimo ba ofisiye, abapilote b’indege, abakanishi n’abandi bashinzwe imirimo itandukanye y’ indege.
Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere, Brig Gen Joseph Demali, mu izina ry’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, yasabye abagiye mu butumwa kuzarangwa n’ikinyabupfura no gutunganya inshingano zabo.
Yanashimiye abavuye mu butumwa ku kazi keza bakoze bagaragaza ikinyabupfura no kuba intangarugero mu kazi bari bashinzwe. Agaruka ku byo bakoze, yagize ati " bakoze akazi katoroshye ko kugeza imfashanyo ku bari mu kaga, gutwara inkomere n’abarwayi bajyanwa kwa muganga n’ibindi bikorwa nk’ibyo."
Kuri uyu wa mbere tariki 31 Kanama 2015, niho hanabaye ihererekanyabubasha hagati ya Lt Col Kanobayire Louis, wari ukuriye umutwe wa gatatu w’abasirikare barwanira mu kirere bavuye mu butumwa na Lt Col Niyomugabo Bernard wagiye ayoboye icyiciro cya kane cyabasimbuye mu butumwa.
Umuhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere i Juba. Lt Col Louis Kanobayire yavuze ko mu mezi 12 ashize bashoboye gushyira ibindi birindiro i Malakal muri Leta ya Upper Nile, bashyize ibindi birindiro ahitwa Wau mu burengerazuba bwa Bahr El Ghazal hamwe n’ahitwa Rumbek.
Iki kibaye icyiciro cya kane cy’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere zerekeje muri Sudani y’Epfo kuva mu mwaka wa 2012 mu kwezi kwa 12. Kugeza ubu u Rwanda ruhafite indege esheshatu za gisirkare.
U Rwanda rufite abasirikare basaga 5.000 bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye birimo Centrafrique, Sudani y’Epfo hamwe n’abari mu ntara ya Darfur.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
abana b’u Rwanda bakomeje kuduhesha ishema aho bari hose mu mahanga
Ngabo zacu muraberewe pe!nimukomeze ibikorwa by’ubutwari mwiyubakire igihugu cy’urwanda.
turashimira ingabo zigihugu baragwa nubwiza nutwari imana ihe umugisha perezida poul kagame tuzamutora
Nuko nuko ngabo z’u Rwanda, turabashimira kubwitange mudahwema kugaragaza, tutibagiwe ikinyabupfura kibaranga bityo mugahesha ishema u Rwanda rwacu.