Kirehe: Bakemuye ikibazo cy’umuhanda cyababuzaga amahwemo

Abaturage bo mu murenge wa Kigarama barishimira umuhanda bujuje bakabona ko iterambere ribagezeho n’ubuzima bwabo bugiye kurushaho kugenda neza.

Bavuga ko mbere y’uko uyu muhanda uza bagorwaga no kubura uko begeza abarwayi kwa muganga n’ubundi buhahirane, nk’uko umwe muri aba baturage yabitangaje ubwo batahaga uyu muhanda uzanyura Kigarama-Gasenyi, kuri uyu wa mbere tariki 31 Kanama 2015.

Uyu muhanda watwaye miliyoni 71 y'u Rwanda ukaba urimo ibiraro birindwi byubatse.
Uyu muhanda watwaye miliyoni 71 y’u Rwanda ukaba urimo ibiraro birindwi byubatse.

Yagize ati “Ntiwari umuhanda byari amabuye n’imikuku k’uburyo ambulance itashoboraga kuza ngo igere ku kigo nderabuzima, imodoka yabaga yishoye ikawunyurama ntawayitegaga kuko wabaga uzi ko udasohora amahoro.”

Musanabera Donatha nawe utuye muri aka gace, yavuze ko bacibwaga amafaranga menshi kugira ngo batware abanyeshuri kwa muganga.

Abaturage bakiriye abayobozi bacinya akadiho.
Abaturage bakiriye abayobozi bacinya akadiho.

Ati “Umubyeyi yagiraga ikibazo bakamuheka mu ngobyi bakamugeza ku bitaro yabaye intere, aho umumotari yacaga ibihumbi bitatu, ubu ntibigeze no ku gihumbi kimwe,mbese twahuye n’ingorane zikomeye ariko ubu turiruhukije.”

Yakomeje avuga ko n’imihahirane itashobokaga kubera kubura umuhanda bityo bakabura uko bagurisha imyaka iterambere ryabo rikadindira.

Uwo muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye mu karere ka Kirehe.
Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu karere ka Kirehe.

Muzungu Gerald umuyobozi w’akarere ka Kirehe yunze mury’abo baturage, agira ati “Uyu muhanda wari ubangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage kuko wari mubi cyane ugizwe n’amabuye manini none urarangiye abaturage baragenderana nta kibazo.”

Uyu muhanda wubatswe binyuze muri gahunda ya VUP igamije guhangira abaturage imirimo. Muri miliyoni 71 zakoreshejwe muri uyu muhanda w’ibirometero 13, 80% yasigaye mu baturage.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza turabyishimiye aliko natwe dutuye za kankobwa mutwibuke.
Turatabaza

ntwari yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka