Abanyarwanda baba muri Chad bafashije Abarundi bari i Kigali

Abanyarwanda bakorera muri Chad bageneye impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu ngo z’i Kigali, ibiribwa n’ibiryamirwa mu rwego rwo kubihanganisha.

Aba Banyarwanda biyemeje kuzajya batabara abaturage bari mu byago mu karere k’ibiyaga bigari, bashinga umuryango witwa Joyeux Grand Lac.

Bamwe mu barundi baba i Kigali bahawe ibibatunga.
Bamwe mu barundi baba i Kigali bahawe ibibatunga.

Kuri uyu wa mbere tariki 31 Kanama 2015, nibwo babashyikirije inkunga ya miliyoni 1,2 babageneye, binyuze mu buvugizi bwakozwe n’undi w’umuryango ukorera mu Rwanda witwa Shield Against Poverty National Organisation (SAPNO).

Emerance Dusabimana wungirije umuyobozi wa SAPNO, aba Banyarwanda baba muri Chad ari bo begeranyije ayo mafaranga yo gufasha abo Barundi bari hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Twasanze benshi muri bo bababaje cyane, bamwe bakaba baragiye batwereka bagenzi babo; nibwo twitabaje bagenzi bacu baba muri Chad.”

Buri rugo rwahabwaga ibyarutunga mu gihe gikabakaba ukwezi.
Buri rugo rwahabwaga ibyarutunga mu gihe gikabakaba ukwezi.

Godence Kabagambe, umwe mu bagize umuryango Joyeux Grand Lac, yavuze ko bifuza kujya bunganira igihugu cyabo cy’u Rwanda, aho kuri ubu ngo basanze ikibazo cy’ingutu ari igifitwe n’Abarundi bahungiye mu Rwanda.

Ati “Aho turi mu mahanga twarahuye mu mwaka ushize twibaza icyo twakorera igihugu cyacu, turifuza ko umuntu wese utuye mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari yabaho anezerewe; icyakora dutangiriye ubufasha ku batarenga 20 kuko ari bwo bushobozi.”

Hari Abarundi bacumbikiwe mu ngo z’Abanyarwanda i Kigali bavuga ko babuze ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze.

Umwe mu bafashijwe witwa Manirabona Marie yagize ati “Nageze mu Rwanda nakirwa neza, ariko kubera amikoro make y’abatwakiriye, nararaga hasi, nta cyo kwiyorosa, kandi bakatubwira ko n’ifunguro tuzirwariza; biranshimishije ko tubonye ifunguro ridutunga hafi ukwezi”.

Mu mujyi wa Kigali habarirwa impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 20, nk’uko Ministeri ishinnzwe impunzi n’imicungire y’ibiza ibitangaza.

Ubuyobozi bw’akagari ka Ngoma mu murenge wa Kicukiro ari naho iyi nkunga yatangiwe, buvuga ko hari n’imiryango myinshi y’Abanyarwanda nayo ikeneye ubufasha.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Gufashya nubutwari-Turabashyimiye

Henry yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

MUGABO SINZORIMA!

Koraneza yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

Nibyiza ko abanyarwanda muri rusange bafite umutima wogufashanya, bakaba barabigize umucyo, ibi bigaragaza ubumwe bwa banyarwanda.

John karenzi yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

iyo babijyana mu nkambi ko abo banze kojya mumakambi kubera biyumva ko bishoboye ikindi kandi gufasha umuntu si ukwiyamamaza.ijambo ry’IMANA riravuga ngo ikiganza k’iburyo ntikikamenye ik’ibumoso icyo gipfumbase!

jojo yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

turabashyigikiye rwose nimubafashe kwigira.

T.i yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka