Kibangu: hagaragaye abana 72 bafite ikibazo k’imirire mibi

Ikigo mbonezamirire ku Bitaro bya Kabgayi kigaragaza ko umurenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga abana 72 bafite ikibazo cy’Imirire.

Umukozi mu kigo mbonezamirire ku bitaro bya Kabgayi Rukundo Etienne ushinzwe kuboneza imirire avuga ko abo bageze mu gihe cyo guhabwa imfashabere bari mu ibara ry’umuhondo ni ukuvuga abafite imirire mibi idakabije, naho babiri mu ibara ritukura ni ukuvuga imirire mibi ikabije.

Ababyeyi barasabwa guha abana imfashabere nyuma y'amezi atandatu bonka kugirango batagira ikibazo cy'imirire mibi.
Ababyeyi barasabwa guha abana imfashabere nyuma y’amezi atandatu bonka kugirango batagira ikibazo cy’imirire mibi.

Kuwa gatanu tariki ya 28 Kanama ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe konsa Rukundo yasabye abajynama b’ubuzima n’abaturage kuba mu kwezi kumwe baranduye ikibazo cy’imirire mibi ku bana babo kuko bishoboka.

Yagize ati “Ibitaro bya Kabgayi ntibishaka abo bana bafite ikibazo cy’imirire mibi, dushakire hamwe umuti w’ikibazo.”

Abana bari hejuru y’amezi atandatu ngo bashobora kugira ikibazo cy’imirire mibi kuko ubutare bwa feri butuma amaraso yabo yiyongera buba bumaze kugabanuka mu mashereka ya ba nyina ariyo mpamvu ku mezi atandatu umwana atangiye konka agomba guhabwa imfashabere.

Kamana avuga ko bagiye kwita ku turima shuri n'igikoni ku mudugudu kugirango barwanye imirire mibi.
Kamana avuga ko bagiye kwita ku turima shuri n’igikoni ku mudugudu kugirango barwanye imirire mibi.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubuzima Umutoniwase Kamana Sostene, avuga ko muri raporo y’ukwezi kwa gatandatu bari bafite abana bari mu muhondo bagerera kuri 90 ubu barimo kugabanuka aho bageze muri 70 intego akaba ari uko ukwezi gutaha kwashira nta mwana ugifite imirire mibi.

Ati “Ikibazo kiri ku babyeyi batita ku gutegura neza ifunguro ry’abana, turanoza gahunda y’uturima tw’igikoni kandi buri Mudugudu ugomba kugira igikoni cyo kwigisha ababyeyi gutekera abana.”

Ubushakashatsi kandi ngo bugaragaza ko abagore b’Abanyarwanda badashoboye kwihaza mu butare bwa feri na aside forike, akaba ari yo mpamvu basabwa kujya bipimisha igihe batwite bityo bakabasha kubihabwa kugirango bibafashe kubona umuhondo uhagije mu mashereka bityo bazabashe konsa neza.

Ubuyobozi bukaba buvuga ko ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima hagiye gukorwa ubukangurambaga abagore bakajya bipimisha kuko bafashwa muri byinshi byerekeye ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka