Gicumbi: Ubukorikori bwafashije urubyiruko kwivana mu bukene
Bamwe mu bana bo mu murenge wa Rutare bakora ubukorikori bwo kubaza imitako n’imirimbo bavuga ko bimaze kubateza imbere.
Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko imyuga bize yabafashije kubasha kubona imirimo, nk’uko uwitwa Rukundo Girbert yabitangarije Kigali Today mu mpera z’icyumweru gishize.
Rukundo avuga ko atagize amahirwe yo kurangiza amashuri yisumbuye kuko yagarukiye mu cyiciro cya mbere ariko ko kwiga imyuga byamufashije kwiteza imbere.
Yemeza ko yabashije kwifunguriza konti yo kubitsamo ubu akaba abasha kwizigama amafaranga agera kubihumbi 20 mu kwezi kumwe.
Iyi gahunda yo kwiga imyuga imara amezi atatu, gusa aho abana bigishwa ibijyanye no gukora imitako mu biti ndetse n’imirimbo. Igikomo kimwe avuga ko bakigurisha hagati y’amafaranga 500 ni 1000 bitewe nuko gikoze ndetse n’ibara ryacyo.
Rwirangira Diodore umukozi w’akarere ka Gicumbi ufite mu nshingano ze urubyiruko atangaza ko ubu icyo ubuyobozi burangaje imbere ari ugufasha urubyiruko kwihangira imirimo rukiga imyuga ikubiyemo ubukorikori ubukorikori butandukanye kugirango rwikure mu bukene.
Asanga abana benshi barangiza amashuri yisumbuye nta mahirwe menshi bafite yo kubona akazi kabahemba umushahara w’ukwezi bigatuma usanga nta mibereho myiza bafite nyuma yo kurangiza kwiga.
Yagize ati “Ubu gahunda ihari niyo kubabumbira muri za koperative bakamenya guhanga imirimo ndetse bakiga gukora ubukorikori butandukanye.”
Hari imfashanyo akarere kagenera urubyiruko biciye muri gahunda ya “Kora Wigire” mu rwego rwo kubafasha guhanga imirimo. Urubyiruko rwiga umushinga rwamara kuwurangiza rukawujyana ku karere maze bakaba inkunga yo gutangira uwo murimo.
Imwe mu myuga yigishirizwa muri iki kigo irimo gukora inigi amaherena ibikomo, imirimbo bakura mu masaro yo mu mpapuro, no gutera amabara mu myenda no gukora inzara.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|