Kayonza: Koperative y’abubatsi yasaniye umuturage inzu yendaga kumugwira

Koperative Abishyize Hamwe Housing Cooperative (AHC) ikorera mu murenge wa Mukarange yasaniye umuturage utishoboye inzu yari yaratangiye kumugwira.

Ingabire Pelagiya wo mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza ni we wasaniwe inzu n’iyo koperative.

Inzu ya Pelagiya nyuma yo kuyisana ni uku imeze.
Inzu ya Pelagiya nyuma yo kuyisana ni uku imeze.

Ni umupfakazi wa Jenoside wavukiye mu karere ka Muhanga, nyuma ya Jenoside ngo akaba yarahuye n’imibereho mibi yatumye ajya gushakira ubuzima mu karere ka Kayonza.

Amaze kuhagera mu bushobozi buke yari afite ngo yabashije kugura akazu avuga ko katari gafatitse, hadateye kabiri ibikuta byako bitangira kugwa ku buryo ngo yasaga n’uba hanze nk’uko yabidutangarije.

Koperative AHC yari itangiye imirimo yo gusana inzu ya Pelagia.
Koperative AHC yari itangiye imirimo yo gusana inzu ya Pelagia.

Yagize ati “Naje hano mpasanga akazu gatoya kari akabari ndakagura nkabamo atari keza uruhande rumwe ruragwa. Nabuze ubushobozi nkajya nyiraramo gutyo n’abana banjye babiri, nkarara mu muryango n’umwana umwe undi akarara hirya n’udusafuriya.”

Umuyobozi wa AHC, Ntimugura Robert, avuga ko batekereje gusana inzu y’uwo mukecuru, nyuma yo kubonako ko abayeho nabi kandi adafite ubushobozi bwo kuyisana.

Ibyo ngo byatumye batekereza kujya bafasha abaturage nk’abo bahereye ku bo mu murenge wa Mukarange Koperative ya bo ikoreramo.

Koperative AHAC yanishyuriye imisanzu y'ubwisungane mu kwivuza abaturage 50 batishoboye.
Koperative AHAC yanishyuriye imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza abaturage 50 batishoboye.

Iki gikorwa cyashimwe n’akarere hari abaturage bunganira leta mu guteza imbere imibereho y’abaturage bitangira bagenzi ba bo batishoboye, nk’uko umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwibambe Consolee abivuga.

Ati “Byakabaye ari inshingano z’ubuyobozi gushakira uyu muturage aho aba kandi heza, ariko iyi koperative yarabikoze kandi imwubakira inzu nziza ibereye ikiremwamuntu.”

Uretse gusana inzu ya Pelagiya iyo koperative yanamwijeje kuzamuha n’ibikoresho byo kwifashisha birimo intebe, igitanda n’ibindi biryamirwa, na byo bikazamugeraho mu minsi ya vuba.

Iyo koperative yanishyuriye imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza abaturage 50 bo mu murenge wa Mukarange, byose hamwe bikaba byarayitwaye miriyoni eshatu n’ibihumbi 850.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Icyo ni igikorwa cy,umutima wuzuye urukundo rwita ku mbabare rutareba inyungu.Nshimye iyo coopérative ko ibyo bikorwa alibyo bikora ku mutima W’Imana niba bayizera barahirwa.Jye simba mu rwanda Aliko ninza nzabonana nabo bantu mbashimire turebana kandi ntimucogore mukomeze Mukore. Yesu gusa

Samuel yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

iki nigikorwa cyiza kuba abanyarwanda bafite umutima wo gufasha bagenzi babo batishoboye, ibi bigaragaza ubumwe bwa banyarwanda muri rusange.

Linah Rugira yanditse ku itariki ya: 31-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka