Gisagara: Asanga bagenzi be bagize intego ntibanisuzugure bazamuka

Nyiraneza Cecile utuye mu karere ka Gisagara agira inama bagenzi be yo kutisuzugura kugira ngo nabo babshe kwivana mu bukene.

Uyu mugore w’imyaka 57 usanzwe ari umupfakazi wa Jenoside, avuga ko nyuma yo kumenya ibanga ryo kwigirira ikizere no kutisuzugura ari bwo yatangiye gutinya kwikorera. Agasaba abagore bagenzi be kugera ikirenge mu cye.

Uyu mugore utuye mu murenge wa Musha, akarere ka Gisagara, mu rugo iwe hagaragara imwe mu myaka yiyejereje, irimo ibigori n’amasaka n’ibiraro bitatu birimo inka.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwand muri mata 1994 yasize Nyiraneza ari umupfakazi inamutwara abana batanu. Byatumye asigara yumva nta bumuntu akifitemo. Avuga ko yumvaga atozongera gusubirana ibi binatuma abaho yumva ngo nta kerekezo afite.

Ariko nyuma yaj gusubira mu buzima bwe asanga kugira ngo ave aho yari hari icyo yagombaga kwigomwa no gutumbera ku cyo yifuza.

Abifashijwemo n’umuryango uharanira inyungu z’abagore barokotse Jenoside AVEGA Agahozo, mu myaka 10 yari amaze arokotse Jenoside yatangiye kwiremamo ikizere atangira no gutekereza ku mibereho ye.

Agira ati “Jenoside yansize iheruheru mfite ubukene bwinshi n’agahinda gakomeye ariko maze kwigishwa no kwegerwa ntangira gukuza ibitekerezo ndahaguruka ndakora.”

Amaze kubona aho atura, yanatekereje kwagura isambu kugirango ajye abona aho ahinga n’aho yororera kuko yari amaze guhabwa inka, atangira kujya yigomwa bimwe mu byo yakeneraga agenda abika amafaranga make aza kubasha kugura ubutaka buto ngo yongere aho yari afite.

Avuga ko abikesha kugira intego no guharanira kwigira. Yashoboye kubyaza iyo nka izindi, ndetse atera n’urutoke rugari rwa kijyambere

Ati “Ubu aho nafatiye umwanzuro wo guhaguruka ngakora, maze gutera insina za FIA zigera kuri 300 n’inyamunyu zigera ku 100 kandi sinzahagararira aho kuko niyemeje gutera imbere kandi nkanafasha abandi bagore bakiri hasi cyane.”

Uyu mugore Nyiraneza avuga ko byamusabye ibintu byinshi nko kwigomwa igitenge cyiza akambara ibiciriritse kugirango azamuke ariko asanga atarahombye kuko agenda abigeraho.

Ubu Nyiraneza afite gahunda yo gufasha abaturanyi be by’umwihariko abapfakazi abaha imibyarare y’insina kugirango nabo batere imbere; akaba asaba abagore kutitinya kuko ngo nabo bashoboye.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyiraneza cecille nu muntu wintwari cyane, nasabaga ko nabandi bapfakazi bamwigiraho isoma, bityo ntibakomeze kwigunga, kuko kwigira niryo fatizo rya byose.

Jane Basabe yanditse ku itariki ya: 31-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka