Urubyiruko rwa Goma na Gisenyi batangije ukwezi kw’amahoro

Urubyiruko 50 rwa Rubavu na Goma rwatangije ukwezi kw’amahoro kuzarangwa n’ibiganiro hagati y’urubyiruko n’abayobozi n’ibikorwa byuka amahoro.

Muri uku kwezi kwatangiye kuri iki cyumweru tariki 30 Kanama 2015, uru rubyiruko ruzaba rukoramo ibikorwa byubabaka amahoro bizwi nka “Tujenge Amani”, nk’uko Bernard Mugabowingoga umuyobozi muri Vision Jeunesse Nouvelle yateguye iki gikorwa yabitangaje.

Urubyiruko rwa Goma na Gisenyi Ruhabwa ibiganiro mu kubaka amahoro.
Urubyiruko rwa Goma na Gisenyi Ruhabwa ibiganiro mu kubaka amahoro.

Avuga ko mu kubaka ubumwe urubyiruko ruzubakira umuturage utishoboye ufite ubumuga bwo kutabona, bakore ingendo z’amahoro kuva Goma kugera mu Rwanda tariki 21 Nzeri 2015.

Dieudonné Bakenga Akilimali ushinzwe itumanaho muri Kaminuza ya ULPGL, yavuze ko amahoro y’akarere k’ibiyaga bigari yangiritse mu myaka 20 ishize ariko hakenewe kwigisha urubyiruko kubana neza no kubaka amahoro kuko ari bo bakoreshwa iyo habaye amacakumbiri.

Urubyiruko rwa Goma na Gisenyi mu biganiro birwigisha kubaka ubumwe.
Urubyiruko rwa Goma na Gisenyi mu biganiro birwigisha kubaka ubumwe.

Yagize ati “Twifuza gutegura urubyiruko kugira rwirinde abarushora mu macakumbi no kwitandukanya n’ibisenya amahoro, uburyo dufite bwo gukoresha ni ukuruganiriza hakiri kare, kurukuramo ukwishishanya n’u rwangano.”

Musimbwa Dorcas umunyekongo witabiriye ibi bikorwa, avuga ko icyo ategereje kuri uku kwezi ari ibikorwa byubaka amahoro arambye, ubumwe bw’abatuye akarere babana batishishanya kuko hari bamwe bahungabanya umutekano wabandi bashingiye ku macakubiri.

abayobozi ba ULPGL na VIsion Jeunesse Nouvel mu biganiro n'urubyiruko.
abayobozi ba ULPGL na VIsion Jeunesse Nouvel mu biganiro n’urubyiruko.

Ati “Bizadufasha gutanga inyigisho zihindura abafite amacakubiri, ndetse twigishe urubyiruko gushishoza rwirinda abarushora mu bikorwa bihungabanya umutekano ahubwo turushishikariza kuba umwe.”

Mu bikorwa bizibandwaho harimo gukora ibiganiro mpaka hagati y’urubyiruko n’abayobozi, inzego z’umutekano, n’inzego z’amadini, bigaragaza uburyo rwagombye kwimakaza amahoro mu karere bima amatwi ababiba amacakubiri.

Hateganyijwe ko bazanasura urwibutso rwa Gisozi, kugira ngo urubyiruko rusobanukirwe n’ingaruka z’amacakubiri n’uburyo bafata ingamba zo kuyakumira.

Urubyiruko rw’u Rwanda na Kongo bazasura inteko ishingamategeko kugira ngo baganire uburyo babona amahoro arambye mu karere.

Bazaganira ku mibanire mu miryango no kugaragaza urwicyekwe ruba mu batuye ibihugu byombi. Bashinje ingando hamwe bakabana banataha bamwe bakajya kuba mu miryango y’abandi kugira ngo bunge ubumwe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ukwezi kw’amahoro? ahubwo se mwatangije ibihe bihoraho by’amahoro ntibe iby’ukwezi gusa, amahoro meza niyayandi ahbwa intebe itari iy’ukwezi gusa, ubutaha mujye mugira muti twatangiye ukwezi duhamagarira buri munyarwanda wese kugira ibihe by’amahoro, nahon ukwezi hari ukuntu wumva bifite aho bigomba kugarukira

Kigoma yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

amahoro amahoro, mureke abaturage twiyubakire amahoro

kirenga yanditse ku itariki ya: 31-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka