Iburasirazuba: Abayobozi muri FPR basabwe kongera imbaraga z’abanyamuryango

Abayobozi bashya b’Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba, basabwe gukorana ubwitange begera abanyamuryango kugira ngo barusheho gutera imbere.

Aba bayobozi bari mu gikorwa cy’ihererekanyabubasha hagati y’ubuyobozi bucyuye igihe n’ubuyobozi bushya bw’abagize inzego z’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu ntara y’Iburasirazuba, kuri iki cyumweru tariki 30 Kanama 2015.

Komite nshya yatowe yasabwe kwegera abanyamuryango ba FPR aho batuye mu midugudu.
Komite nshya yatowe yasabwe kwegera abanyamuryango ba FPR aho batuye mu midugudu.

Uyu muhango wabanjirijwe no kugeza ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi raporo y’ibikorwa bya komite icyuye igihe na gahunda y’ibikorwa bya 2015/2016 abatowe bagomba kwihutira gushyira mu ngiro.

Mu bizibandwaho harimo kongera imbaraga z’abanyamuryango kugeza ku rwego rw’umudugudu, ubukangurambaga bugamije kurwanya ubushomeri ndetse no gutegura icyumweru kizitirirwa FPR Inkotanyi hagamijwe kugaragaza ibikorwa byiza abanyamuryango b’iri shyaka bakora.

Abanyamuryango bitabiriye iri hererekanyabubasha babanje kugezwaho raporo y'ibikorwa bya manda isoje na gahunda y'ibizakorwa muri manda itangiye.
Abanyamuryango bitabiriye iri hererekanyabubasha babanje kugezwaho raporo y’ibikorwa bya manda isoje na gahunda y’ibizakorwa muri manda itangiye.

By’umwihariko, abanyamuryango b’iri shyaka barasabwa gukora ibishoboka, kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi muri iyi ntara ifatwa nk’ikigega cy’igihugu wiyongere.

Umukuru wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba akaba na Guverineri wayo, Odette Uwamariya, watorewe uyu mwanya ku nshuro ya kabiri, yasabye abatowe guha agaciro icyizere bagiriwe, bakagikoresha begera abaturage mu iterambere ryabo.

Umukuru wa FPR mu Ntara y'Iburasirazuba, Odette Uwamariya yasabye bagenzi be guha agaciro icyizere bagiriwe.
Umukuru wa FPR mu Ntara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya yasabye bagenzi be guha agaciro icyizere bagiriwe.

Yasabye bagenzi be batowe kwirinda kumenya inshingano bafite kandi bakumva ko bagomba kwitanga mu mikorere yabo kugira ngo bashyigikire icyerekezo cy’ishyaka ryabo cyo kuba umusemburo w’iterambere mu ntara barimo.

Mukashema Catherine watowe mu nzego z’urubyiruko, avuga ko biyemeje guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko mu buryo bw’umwihariko kandi ngo mu gihe hakozwe ubukangurambaga bufite imbaraga, byashoboka.

Abagize inzego z’ubuyobozi bw’iri shyaka bahawe ububasha ni abatowe tariki 28 Kanma 2015, basimbuye abacyuye igihe cya manda y’imyaka 5 batorewe mu mwaka wa 2010.

Aba bayobozi barimo komite nyobozi n’abahagarariye urugaga rw’urubyiruko n’urw’abagore zishamikiye kuri FPR Inkotanyi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibongerere imbaraga abanyamuryango bakore, ubushake burahali.

Umuhire yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

RPF nk’umuryango w’abanyarwanda ufite amahame meza cyane, ariko abanyamuryango bayo bamwe na bamwe ntibagendera kuri ayo mahame nibisubireho batange urugero rwiza kubandi banyarwanda, abashyizeho aya mahame ntimukajye mwemera ko ababaggana babanduriza izina

Umuhoza yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

abanyamuryango ba RPF bagomba kuba umusemburo w’ iterambere aho batuye mu midugudu yabo

Darius yanditse ku itariki ya: 31-08-2015  →  Musubize

Amazina y’abagize komite nyobozi ya Fpr ku rwego rw’Intara arakenewe!

Makuruki yanditse ku itariki ya: 31-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka