Bugesera: Basabwe kuvugurura urutonde rw’abarihirwa ubwisungane mu kwivuza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwasabye abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge kuvugurura urutonde rw’abatishoboye bemerewe kuvurwa, rugahuzwa n’igihe.

Urutonde rw’abatishoboye bemerewe kuvuzwa rwakoreshwaga rwakozwe mu 2012 hashingiwe ahanini ku byiciro by’ubudehe, urwo rero bikaba bigaragara ko rutari rukijyanye n’igihe.

Akarere ka Bugesera kiyemeje kuvugurura urutonde rw'abarihirwa ubwisungane mu kwivuza kugira ngo kwa muganga ntibakagire uwo basubiza inyuma.
Akarere ka Bugesera kiyemeje kuvugurura urutonde rw’abarihirwa ubwisungane mu kwivuza kugira ngo kwa muganga ntibakagire uwo basubiza inyuma.

Uwiragiye Pricille , Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, akaba asaba abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge gukora urutonde rushya maze rugashyikirizwa RSSB.

Agira ati “Urutonde rwakoreshwaga biragaragara ko rutajyanye n’igihe kuko hari bamwe baba batakiriho barimutse cyangwa se barapfuye. Bizadufasha ko nta numwe utishoboye uzasigara atavuwe.”

Ibi bibaye nyuma y’uko hari bamwe mu bari basanzwe barihirwa ubwisungane mu kwivuza ariko bajya kwa muganga bakanga kubakira bababwira ko batakiri ku rutonde rw’abemerewe kuvuzwa.

Umwe muri abo n’uwitwa Mukeshimana Jeannette uvuga ko yagiye kwivuza ku Bitaro Bikuru by’ADEPR Nyamata bakanga kumuvura ahubwo bamubwira ko agomba gusubira ku murenge maze ikarita ye bakayongerera igihe.

Bisangwa Jean de Dieu, Umukozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda, RSSB, ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Bugesera, avuga ko uyu Mukeshimana agomba gusubira ku murenge kugira ngo barebe niba koko ari mu cyiciro cy’abatishoboye bagomba kuvuzwa.

Ibi bazo nk’ibyo bikaba byatumye akarere kiyemeza gusubiramo urutonde rw’abatishoboye barihirwa ubwisungane mu kwivuza.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kubayobozi ba highcansoul mwatubwira niba abakandize muri MCB na PCB bo baba bemerewe kwiga health Science mutubarize abayobozi ba high cansaul thanks

alias mugisha yanditse ku itariki ya: 14-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka