Huye: Biyemeje kutazasubira inyuma mu mihigo

Abaturage bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye baravuga ko umwanya wa mbere akarere kabo kabonye mu mihigo batazawuvaho.

Babitangaje kuri uyu wa 28 Kanama 2015 ubwo bamurikirwaga igikombe akarere kabo kegukanye nyuma yo guhiga utundi twose mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2014-2015.

Abaturage bishimiye igikombe baniyemeza kutazasubira inyuma.
Abaturage bishimiye igikombe baniyemeza kutazasubira inyuma.

Aba baturage bavuga ko umwanya wa mbere bawubonye babikwiriye kubera ibikorwa byinshi bakoze.

Bakomeza bavuga ko biyemeje gukomeza gukora byinshi kandi byiza, kugira ngo igikombe cy’imihigo kijye gikomeza gutaha mu Karere ka Huye.

Musangamfura Medard utuye mu Kagari ka Cyarwa avuga ko yanejejwe no kubona igikombe akarere ke kegukanye.

Uyu muturage avuga ko bimugaragariza ko ibikorwa bito abaturage bahigira kugeraho mu ngo zabo, burya bigira akamaro, kuko ngo ari byo bigenderwaho akarere kesa imihigo.

Ati ”Najyaga nibwira ko ibintu duhigira mungo zacu ari ibintu bitagira umusaruro, ariko iki gikombe kinyeretse ko burya ibyo dukora bihabwa agaciro”.

Musangamfura yongeraho ko nk’abaturage bagiye gukomeza guhiga mu miryango, kandi ngo bagaharanira guhigura ibyo bahize kandi ku gihe, bityo ngo akarere kabo kakazagumana umwanya wa mbere.

Byari ibirori mu kwakira igikombe cy'imihigo mu Murenge wa Tumba.
Byari ibirori mu kwakira igikombe cy’imihigo mu Murenge wa Tumba.

Yungamo ati ”Uruhare rwacu ni urwo gukomeza kwesa imihigo twahize neza kandi tukayesereza ku gihe”.

Aba baturage kandi bavuga ko bagiye kongera imbaraga muri gahunda z’imigoroba y’ababyeyi kugira ngo abagaragaza intege nke mu kwesa imihigo bafashwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga, Muzuka Eugene, we avuga ko abaturage nibakomeza kuzirikana ku ruhare n’inshingano zabo mu mihigo, ngo nta kabuza aka karere katazava ku mwanya wa mbere.

Ati ”Umuturage agomba kumva ko agomba guhiga, kandi agahiga imihigo izamura imibereho ye. Uruhare rw’umuturage mu mihigo rwose aho ruva rukagera aramutse aruzirikanye, twizera ko umwanya wacu twawugumana”.

Akarere ka Huye kaje ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2014-2015, mu gihe mu mwaka w’imihigo wari wabanje kari kaje ku mwanya wa gatatu.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Umudugudu Remera Akagari Kabona I Huye Umurenge Wakinazi Havuyemo Kumurenge Inzego Zohasi Nta Servce Nziza Batanga Umuyobozi Wakagari Bita Jean Ushobora Kunjyayo Icyumweru Utaramubona Muzasuzume Mwirebere Namwe

Emelyne yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

Nibyiza ko akarere ka huye kabaye aka mbere, ibi bibere utundi turere ikitegerezo, ariko bitabujijwe ko na akarere ka huye kongeramo imbaraga kugirango kadasubira inyuma.

Peter Buranga yanditse ku itariki ya: 31-08-2015  →  Musubize

Twishimiye umwanya twegukanye mu mihigo ariko byaba byiza birenze itangazamakuru bikagera Ku buzima bwite bw,umuturage . Ntacyo byaba bimaze akarere runaka kabaye akambere ariko imibereho y,abaturage bako ntigire aho itandukanira n,iyabakarere ka nyuma. Hakenwe ibintu bifatika kurenza amagambo meza

Alias yanditse ku itariki ya: 30-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka