Ruhango: Bamuteye icyuma mu nda amara arasohoka
Uramutse Evariste wo mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango yitabye Imana ku wa 28 Kanama 2015 nyuma yo guterwa icyuma n’iwitwa Mpunga Vianney.
Hari mu ma saa yine z’ijoro ubwo aba bombi bari mu Gasantire ka Vunga mu Kagari ka Mwendo maze Mpuga agatera icyuma mu nda Uramutse maze amara yose ngo agahita asohoka.
Mu gihe Mpunga yahise atoroka, abaturage bo bihutiye gutumizaho imbangukiragutabara itwara Uramutse ku Bitaro bya Ruhango ariko agezeyo ahita yitaba Imana. Ku bufatanye bw’inzego z’umutekano ariko Mpunga ngo yaje gutabwa muri yombi ku gicamunsi cyo ku wa 29 Kanama 2015.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Kigarira Philemon, avuga ko kugeza ubu bataramenya icyatumye Mpunga atera mugenzi we icyuma, gusa ngo aracyahatwa ibibazo aho afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mbuye.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje Rwose Gusa Ubabuze Uwabo Bihangane Gusa Ahanwe
Imiryango yabuze ababo ikomeze kwihangana. kdi ababuze ubuzima Imana ibakire mubayo.
NIMUMUSHYIKIRIZD UBUTABERA
Inzego z’umutekano zacu turazemera nibamushyikirize ubutabera bumukanire urumukwiye
Uwomuntu Akwiriye Guhanwa