Nyamasheke: Abacukuzi b’amabuye y’agaciro barasabwa kwisubiraho

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bo muri Nyamasheke basabwe kwisubiraho bagakurikiza amategeko agenga ubucukuzi kugira ngo barusheho gutanga umusaruro bitezweho.

Babisabwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke kuri uyu wa 28 Kanama 2015, nyuma y’igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Umutungo Kamere cy’u Rwanda, bagasanga abacukura amabuye y’agaciro hafi ya bose batubahiriza ibya ngombwa bisabwa.

Abacukuzi biyemeje guhindura imikorere bagakora kinyamwuga.
Abacukuzi biyemeje guhindura imikorere bagakora kinyamwuga.

Kayumba Francis, umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere, avuga ko mu igenzura ryakozwe n’icyo kigo byagaragye ko amasosiyete acukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyamasheke hafi ya yose atubahiriza ibisabwa kugira ngo acukure, asaba ko byakosoka vuba kugira ngo ubucukuzi burusheho gukorwa kinyamwuga.

Mu byo yatunze agatoki bitubahirizwa harimo kuba abacukura amabuye y’agaciro bafite ubumenyi buke, ibikoresho bike, kwangiza ibidukikije n’ibindi.

Ati “Turabasaba guhindura vuba tutarafata indi myanzuro kuko twifuza ko ubucukuzi bukorwa neza mu mutekano usesuye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali A. Fabien, yasabye abacukuzi kwishyira hamwe kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo by’ibibazo biba mu bucukuzi.

Yanabasabye kandi kurushaho gucunga umutekano w’abantu bakoresha, kandi bakagera aho bakorera bakagira uruhare mu iterambere ryaho.

Yagize ati “Umutekano w’abo mukoresha ni wo wambere, mukwiye kugera aho mufite ibikorwa abaturage bakishimira ibyo mukora mukagira uruhare mu iterambere ryabo, mwirinda kwangiza ibidukikije, kandi mugashaka umusaruro”.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Kamali A Fabien n'uhagarariye abacukuzi bemeranyijwe guhindura imikorere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali A Fabien n’uhagarariye abacukuzi bemeranyijwe guhindura imikorere.

Umukuru w’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Iburengerazuba, Faida Jean Marie, we avuga ko bagiye kwisubiraho, bagacukura kinyamwuga.

Agira ati “Twagorwaga no gukora nta banki yatuguriza twirwanaho, ariko hagiyeho itegeko ritwemerera kuba twabona inguzanyo ijyanye n’akazi dukora, mu minsi mike ibyo dusabwa tuzabikora, kandi nihanganisha abacukura kuko muri iyi minsi igiciro kitameze neza”.

Mu Karere ka Nyamasheke ni hamwe mu haboneka amabuye y’agaciro menshi arimo gasegereti, coltan ndetse na zahabu.

Muri aya mezi arindwi ashize u Rwanda rukaba rumaze kwinjiza amadorari miliyoni 93 avuye muri ubu bucukuzi, mu gihe umwaka ushize wose rwinjije amadorari asaga miriyoni 210.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo kibazo cyo kirakemuka umuyobozi wabo arashoboye;FAIDA nafatanya nubuyobozi bw’akarere barabikemura vuba.

Jimmy yanditse ku itariki ya: 30-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka