Kamonyi: Bafata amashuri nk’umurage bazaha abana babo

Bamwe mu baturage ba Kamonyi ngo bashishikarira gukora umuganda wo kubaka ibyumba by’amashuri kuko ngo ari yo batezeho ahazaza h’abana babo.

Mu muganda usoza ukwezi kwa Kanama 2015, wabereye mu Kagari ka Nkingo, mu Murenge wa Gacurabwenge, hashijwe ikibanza cyo kubakamo ibyumba by’amashuri bitandatu, birimo bitatu by’irerero ry’abana bato, isomero ry’abakuze na bibiri byigirwamo n’abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri St Jean Bosco Kamonyi.

Abayobozi, inzego z'umutekano n'abaturage bafatanya mu kubaka iterambere ry'igihugu.
Abayobozi, inzego z’umutekano n’abaturage bafatanya mu kubaka iterambere ry’igihugu.

Abaturage batangaza ko iyo hakozwe umuganda wo kubaka ibyumba by’amashuri ubwitabire buba bwinshi ugereranyije n’ibindi bikorwa. Ibyo ngo babiterwa n’uko bafata aya mashuri nk’umurage w’abana babo kuko nta masambu yo kubahamo iminani bakigira.

Karangwa Pierre Claver, utuye mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Nkingo, avuga ko nta muturage ukwiye kwirengagiza amahirwe abana bafite yo kubona ubwenge n’ubumenyi babikuye mu mashuri y’ubumenyi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE).

Uyu mugabo ufite imyaka 51 utaragize amahirwe yo kwiga amashuri yisumbuye, ahamya ko kwiyubakira amashuri bimushimisha. Agira ati “Hirya y’ejo nta wundi murage kuko ubutaka bwararangiye hasigaye ah’ubwenge.”

Brig.Gen. Jacques Mupenzi, ukuriye Ingabo mu turere twa Kamonyi na Muhanga, na we witabiriye umuganda, yahamagariye ababyeyi gushyira imbaraga mu burezi bw’abana babo kuko mu gihe bazaba bafite ubumenyi, bazagira ubushobozi bwo gukorera hanze y’u Rwanda.

Urubyiriko na rwo rwitabiriye ari rwinshi kugira ngo rugire uruhare mu kwiyubakira amashuri.
Urubyiriko na rwo rwitabiriye ari rwinshi kugira ngo rugire uruhare mu kwiyubakira amashuri.

Yagize ati “Abadukomokaho ntibazaba bakibara ko kubaho kwabo ari uguhinga, ahubwo bazajya bakoresha diploma zabo bajye gushaka akazi mu bindi bihugu.”

Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Uwineza Claudine, ahamagarira abaturage kudacika intege mu kwikorera igikorwa nk’iki cy’iterambere; ahubwo bakishimira kugira igikorwa bagizemo uruhare bafatanyije na Leta yabo.

Ati “Ntimuzashimishwe no kubona ishuri nk’iri rimanitseho icyapa cy’uko ryubatswe n’amahanga.”

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka