Huye: Ku Itaba abaturage bitunganyirije imihanda y’ibirometero umunani

Abatuye ahitwa ku Itaba mu Mujyi wa Butare, kuri uyu wa 29 Kanama 2015 bamurikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye imihanda bitunganyirije.

Angrebert Habumuremyi, Umukuru w’Umudugudu wa Buye, umwe mu midugudu itatu igize Itaba, avuga ko iki gikorwa bagitangiye mu 2011, biyemeza ko buri rugo ruzatanga amafaranga ibihumbi 50.

Abatuye ku Itaba bitunganyirije imihanda y'imirometero umunani.
Abatuye ku Itaba bitunganyirije imihanda y’imirometero umunani.

Ni icyemezo ngo bafashe nyuma y’aho ubuyobozi bw’akarere bufatiye gahunda yo gusasa amabuye ku birometero 10,1 byo mu mihanda yo ku Itaba basanga ibirometero icyenda bisigaye na byo bitameze neza kandi batazakomeza gutegereza.

Icyo gihe ngo batekerezaga ko amafaranga natangwa uko bikwiye bazegeranya miliyoni 20, ariko si ko byagenze, kuko kugeza muri 2013 bari bafite miliyoni esheshatu gusa. Basanze batakomeza gutegereza ni uko baratangira, none uyu munsi bamaze gutunganya ibirometero umunani.

Habumuremyi kandi avuga ko gutunganya ibi birometero umunani byatwaye miliyoni 15. Ati «Ni uko ari imbaraga z’abaturage zagiye zizamo, harimo ibikorwa by’umuganda ndetse n’imodoka za bamwe muri twe zatuzaniraga laterite zitishyuje, naho ubundi iyi mihanda yari gutwara nka miliyoni 50.»

Icyakora, kugeza ubu imiferege iyobora amazi mu nkengero z’imihanda ntiratunganywa uko babyifuza, kuko bo batekereza ko byaba byiza yubakishijwe amabuye. Na none ariko, ngo ntibabyishoboza bonyine, bityo bagasaba ubuyobozi bw’akarere kubibafashamo.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bufungura ku mugaragaro imihanda abatuye ku Itaba bitunganyirije.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bufungura ku mugaragaro imihanda abatuye ku Itaba bitunganyirije.

Eugène Kayiranga Muzuka, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, avuga ko nta kizababuza kubafasha, dore ko ngo na mbere hari amafaranga bari babongereye ku yo bari bafite, bakanabaha ibiti byo gutunganya ibiraro.

Agira ati «Inkunga ni ngombwa kuko iyo abaturage bari kwishyira hamwe bakora ibikorwa byiza, nta buryo Leta itabashyigikira. Nibatugaragariza ibikenewe byose n’ubushobozi bwabo, byanze bikunze nk’akarere natwe hari inkunga tuzabaha.»

Umuyobozi w’Akarere ka Huye akomeza avuga ko uku kwishakamo ibisubizo bitunganyiriza imihanda yo muri karitsiye bitari ku Itaba gusa, kuko ngo no ku Karubanda, i Ngoma ndetse n’i Tumba ari uko.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndashi Ko Abaturage Ba Huye Kobiteza imbere bikorera imihanda (nifuzaga ko nabaturage ba Muganza Muri Gisagara Bakora umuhanda wo mukagari ka Rwamiko)

Nibose Alphonse yanditse ku itariki ya: 31-08-2015  →  Musubize

Nibyiza ko abaturage basigaye bagira uruhare mwitera mbere ryi gihugu, aho bikemurira ibibazo bimwe na bimwe, nko kwitunganyiriza imihanda.

sam Ndahiro yanditse ku itariki ya: 31-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka