Amagaju yarekuye Muhindo,Sunrise na Kiyovu ziramurwanira

Ikipe y’Amagaju iratangaza ko yiteguye kurekura rutahizamu Muhindo Jean Pierre, mu gihe amakipe ya SUnrise ariyo avugwa ko ashobora kumwegukana

Nyuma yo kurangiza shampiona y’umupira w’amaguru ya 2014/2015 n’ibitego 12 aho yari ku mwanya wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi, rutahizamu wakiniraga ikipe y’Amagaju Muhindo Jean Pierre,yamze gusaba ikipe y’AMagaju kwigira mu ikipe ishaka.

Muhindo Jean Pierre ashobora kwerekeza hagati ya Sunrise na Kiyovu Sports
Muhindo Jean Pierre ashobora kwerekeza hagati ya Sunrise na Kiyovu Sports

Mu kiganiro Kigali Today twagiranye na Visi-Perezida wa mbere w’Amagaju ariwe Nkurunziza Jean Damascene yadutangarije ko uyu mukinnyi wari ugifite amasezerano y’umwaka yasabye kugenda ndetse akabyemererwa,gusa ngo akaba kugenda ku buryo bwemewe n’amatageko .

"Sunrise niyo yatwegereye bwa mbere itubwira ko imushaka twari tukiri mu biganiro,nyuma bumva amakuru ko yagiye muri Kiyovu,kandi Kiyovu nta biganiro twigeze tugirana"

"Twe ntabwo twakinisha umukinnyi utabishaka,kuko kurekura Muhindo si ukuvuga ko tutamukeneye,ahubwo twashatse kumugamana ndetse n’ibyo yadusabaga twabyubahirije,ukumva afite amananiza,ubwo ikipe izanyura mu nzira zemewe tuzavugana"

Iyi kipe kandi ngo nta mpugenge itewe no kugenda kwa Muhindo kuko yamaze kubona uzamusimbura n’ubundi wigeze gukinira Amagaju uzwi ku izina rya Moikima Pignol.

Amagaju yamaze gusinyisha Moikima Pignol
Amagaju yamaze gusinyisha Moikima Pignol

Andi makuru kandi agera kuri Kigali Today aravuga ko ikipe ya Sunrise yaba yari yemeye gutanga Milioni eshanu kuri uyu rutahizamu,maze Uyu Muhindo we akaza kumvikana ku giti cye n’ikipe ya Kiyovu Sports.

Iyi kipe kandi ya Sunrise ubwo yamaraga gusezerera ikipe ya Rayon Sports muri 1/2 mu mikino y’Agaciro Development Fund,umutoza wayo Jimmy Mulisa yatangaje ko ashaka rutahizamu usanzwe umenyereye Shampiona.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka