Umurenge wa Kigali ugiye guhabwa icyerekezo gishya

Perezida Kagame yakoreye umuganda mu murenge wa Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kanama 2015, ahabonwa nk’icyerekezo gishya cy’ahazagukira umujyi.

Uyu murenge witirirwa Umujyi wa Kigali, uracyabura ibikorwa by’amajyambere byinshi; ibyahageze nabyo bikaba ari bishya, nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange yabitangarije Umukuru w’igihugu.

Perezida Kagame yakoreye Umuganda mu murenge wa Kigali kuri uyu wa gatandatu.
Perezida Kagame yakoreye Umuganda mu murenge wa Kigali kuri uyu wa gatandatu.

Yagize ati “Aha hantu ni amerekezo mashya, ndetse abaturage bahita Norvege (igihugu cy’i Burayi), bivuze ko bahabona icyerekezo cyiza mu gihe kiri imbere.”

Perezida Kagame wifatanije n’abaturage kubaka imihanda mishya muri Kigali, yabasabye gukora cyane kugira ngo bahashyire iterambere rigezweho; abizeza ko azakomeza kwifatanya nabo.

Ati “Turashaka ko namwe mugira ubukire; nagira ngo mbasezeranye ko n’ubutaha tuzafatanya.”

Ministiri Louise Mushikiwabo w'ububanyi n'amahanga, yari kumwe n'abanyamahanga baherekeje Perezida Kagame mu muganda.
Ministiri Louise Mushikiwabo w’ububanyi n’amahanga, yari kumwe n’abanyamahanga baherekeje Perezida Kagame mu muganda.

Yatangaje ko yifuza kubona abaturage b’umurenge wa Kigali bahinduka buri mwaka, babikesheje gukora cyane nk’uko ab’ahandi ngo bamaze kugera kure basagurira amasoko.

Perezida Kagame yari yaherekejwe n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu hamwe n’abanyamahanga bari mu Rwanda, mu myiteguro y’igikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b’ingagi.

Umuganda wo kuri uyu wa gatandatu witabiriwe n'abanyamahanga baturuka ku migabane ya Afurika, Uburayi n'Amerika.
Umuganda wo kuri uyu wa gatandatu witabiriwe n’abanyamahanga baturuka ku migabane ya Afurika, Uburayi n’Amerika.

Urwego rushinzwe Iterambere rw’u Rwanda (RDB)rwakiriye abo bakozi b’inzego zishinzwe ubukerarugendo mu bihugu bitandukanye byo ku isi, rubereka umurenge wa Kigali kugira ngo bajye kuharatira abashoramari b’iwabo, nk’ahantu bashobora gukorera.

Abaturage nabo batangiye kubona ko umurenge wa Kigali utakiri icyaro gisanzwe, kuko bamwe mu badashoboye kuhashyira inyubako zigezweho, bamaze kuhatanga ku bashoboye kujyana n’igishushanyombonera cy’Umujyi.

Nyuma yo gukora umuganda, Perezida Kagame yaganirije abaturage b'i Kigali.
Nyuma yo gukora umuganda, Perezida Kagame yaganirije abaturage b’i Kigali.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

twubake iguhugu cyacu nawe dusabye kugirango babone ko igihu cyacu ntacyo twabuze

alice yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

Nibyiza cyane!Twishimiye gufatanya,na Perezida Wacu.

Vedaste yanditse ku itariki ya: 29-08-2015  →  Musubize

Muzee wacu adutoza byinshi kandi byiza harimo umuganda, kwiha agaciro, kwigira, atibagiwe n’umutekano wo nkingi ya byose, amahanga atwigireho.

Gratien yanditse ku itariki ya: 29-08-2015  →  Musubize

Murakabaho KT kubwìyi nkuru nziza,

Nishimiye byimazeyo ko Nyakubahwa Perezida Kagame yageze iwacu mu gihe kitari gito tumutegereje.

Nk,uko nari naramutse mbikangurira abavandimwe n,abaturanyi, nakifuje kumva ko nawe yahavuye yishimiye ubwuzu numurava bagaragaje muri icyo gikorwa yifatanyije nabo. Nakifuje kumva bamutumira ngo bashyikirane atari mu murimo, Nakifuje ko bamugaragariza intege n,ubushake bwo kugera kuri ayo majyambere ku buryo bwihuse. Nakifuje ko amenya kandi agakebura abayobozi baca intege rubanda aho kubashyigikira no kubagira inama no kugorora icyaba kitaboneye nteza mu gihe intumbero ari nzima. Nakifuje ko asobanukirwa ko muri ibyo bikorwa byiza babyihisha inyuma mugushaka gusagura ayabo bakabisondeka (Umuhanda utangiye kwangirika utaranuzura). Nakifuje ko uguhagarikwa kwabitwa ko bazagurirwa bimara imyaka byavaho, umuntu akabuzwa kubyaza umusaruro isambu ye ari uko abasha guhita yishyurwa.

Nongeye gushimira nivuye inyuma umukuru w`igihugu udahwema guharanira igiteza umunyarwanda imbere.

Umunsi mwiza kuri twese kandi dukomeze kwerekeza hamwe ku neza rusange.

Beatrice UFITINGABIRE yanditse ku itariki ya: 29-08-2015  →  Musubize

twiyubakire igihugu cyacu tutiganda

Gatabazi yanditse ku itariki ya: 29-08-2015  →  Musubize

Abo bantu baba baje na hand bags mumuganda baba baje gukora cyangwa kwiyerekana? Ndabona bambaya na badges

Marceline yanditse ku itariki ya: 29-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka