Nyagatare: Bakoze umuganda bakura amarebe mu iriba

Abaturage b’umudugudu wa Rutaraka bitabiriye umuganda usoza ukwezi, aho bakuye amarebe mu iriba kugira ngo ridasiba.

Iri riba rikoreshwa n’abaturage b’imidugudu ya Rutaraka na Nkonji yose mu kagari ka Rutaraka. Uretse abantu bayakoresha n’amatungo nk’inka niho zinywera.

Nyagatare: Bakoze umuganda bakura amarebe mu iriba.
Nyagatare: Bakoze umuganda bakura amarebe mu iriba.

Gusa hari hamaze kuzamo amarebe ari nayo mpamvu abaturage bahisemo kuyakuramo kugira ngo iriba ridasiba bakabura amazi.

Katurebe Steven umuyobozi w’umudugudu wa Rutaraka avuga ko iri riba ribafatiye runini. Avuga ko ari ho bakura amazi yo kunywa no gukoresha indi mirimo yo mu rugo kandi n’amatungo yabo akayanywa.

Uretse gukuramo amarebe, iri riba ryanazitiwe kugira ngo inka zitazajya zikandagiramo amazi akangirika ndetse n’iriba rigasiba.

Bakoze umuganda bakura amarebe mu mugezi.
Bakoze umuganda bakura amarebe mu mugezi.

Mu nama nyuma y’umuganda abaturage bakanguriwe kubungabunga umutekano cyane uwo mutubari dukorera mu ngo.

Muri utwo tubari ngo niho hacururizwa inzoga z’ibiyobyabwenge nka Chief waragi na Kanyanga. Abazinywa ngo bamara kuzihaga bagatangira kurwana.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

IMYIDAGADURO

ROSE yanditse ku itariki ya: 29-08-2015  →  Musubize

bakoze neza guhuriza imbaraga ku kintu kibabangamiye maze ubundi ubuzima bukaba bugiye gukomeza neza

Ndemezo yanditse ku itariki ya: 29-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka