Rwamagana: Sosiyete ya baringa yatekeye umutwe abakozi b’akarere

Abakozi b’akarere ka Rwamagana barashinja sosiyete yitwa “Revolution Electronic Ltd” kubatekera umutwe mu ntangiriro z’icyumweru gishize ikabambura amafaranga.

Abakozi b’akarere bavuga ko abantu biyise abakozi b’iyo sosiyete baje gukora ubukangurambaga bababwira ko igurisha ibikoresho byo mu gikoni n’iby’ikoranabuhanga nka mudasobwa, firigo, televiziyo na telefone; hakiyongeraho ipasi n’imashini zogosha.

Uru rupapuro ruragaragaza bimwe mu byizezwaga abakozi b'akarere ka Rwamagana.
Uru rupapuro ruragaragaza bimwe mu byizezwaga abakozi b’akarere ka Rwamagana.

Ibyo byose ngo bakabitangira ku giciro kigabanutse cyane kugeza kuri 50% ugereranyije n’uko bigurwa ku isoko rusange.

Abakozi bagera kuri 20 bishyuye amafaranga amafaranga ibihumbi 15 y’ifatabuguzi yasabwaga buri mukozi, ariko nyuma bashatse abo bantu barababura.

Bavuga ko bahamagaye na nomero za telefone batanze ntizaboneka, bahita bamenya ko ari abatekamutwe.

Umwe mu bakozi yavuze ko yigereye i Kigali mu nyubako ya “City Tower” aho yari yabwiwe ko bakorera ariko akababura.

Umwe mu bakozi b’akarere ka Rwamagana, yabwiye Kigali Today ko abo bantu bageze ku biro by’akarere tariki 18 Kanama 2015, baka uburenganzira bwo kwinjira mu nama rusange y’abakozi yari irimo kuba ari na ho bakoreye ubukangurambaga bwabo.

Abatangaga amafaranga ibihumbi 15 y'ifatabuguzi, bahabwaga inyemezabwishyu. Aha, twasibye izina ry'umukozi w'akarere na nomero za telefone ye.
Abatangaga amafaranga ibihumbi 15 y’ifatabuguzi, bahabwaga inyemezabwishyu. Aha, twasibye izina ry’umukozi w’akarere na nomero za telefone ye.

Batangiye kubasobanurira ibijyanye na serivisi zabo, abakozi nabo banyuzwe banyuzwe n’ubwo bukangurambaga bushyura ayo mafaranga, abatari bafite ayo mafaranga ako kanya banaguza bagenzi babo kugira ngo badacikanwa.

Aba bakozi ngo bumvaga bibaye byo koko baba bagize amahirwe, kuko ubusanzwe badakunze kubona umwanya uhagije wo kujya guhaha ibikoresho nk’ibyo.

Twagerageje guhamagara numero za telefone zigaragara ku nyemezabwishyu z’iyo sosiyete, dusanga ntiziboneka. Twagerageje kandi kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ariko ntibwifuje kugira icyo butangaza kuri iki kibazo.

Uretse ibijyanye n’amafaranga, aba bakozi bavugana agahinda n’ipfunwe byo kuba ari bantu bajijutse ariko bakaba baratekewe umutwe bene ako kageni. Cyakora ngo ibyababayeho ni isomo rikomeye ku buryo bitazongera kubabaho ukundi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ndumiwe pe. njye barabinkoze I karongi. bakoresheje umukobwa duturanye ngirango Bari serieux nyuma menye ko ari abatekamutwe ndaceceka NGO abantu batanseka. ariko uwo mukobwa ago twahurira hose twakizwa na police kabisa

felix yanditse ku itariki ya: 31-08-2015  →  Musubize

Bariya bantu bageze n’i Nyamirama kuri Centre de Sante yaho na ho batwara amafaranga yabo babasigira utumashini twagura nka 5000 frs bagiye batanga 15000 frs. Ubu barabashaka kuri telefoni ntibababone. Mugumye mukurokirane iby ’abo batekamutwe

John yanditse ku itariki ya: 30-08-2015  →  Musubize

Vena ngo aba gatsata kdi nibo bakoresha iri zina we numuhungu bafatanije ngo witwa MG na 4ne number nizo asanzwe akoresha kuko hari abamuzi, njye ndumva rero bakwiye kubazwa ibyo bakoze, ahubwo sinzi inzira byanyuramo!

Sylvere yanditse ku itariki ya: 30-08-2015  →  Musubize

Birambabaje cyane aho abantu bareka gukora business ahubwo bagakora amanyanga nkaya! Njye numva twafatanya kubahiga kuko iryo zina si ubwambere ndyumva, ngiye guperereza abakoreshaga iryo zina, ahubwo amakuru umuntu ayabonye yayatanga he?

Sylvere yanditse ku itariki ya: 30-08-2015  →  Musubize

Na hano mu majyepfo barahayogoje hafi ya twese twariyandikishije. Nyuma tubonye ari abatekamutwe twabinyujije kuri social networks tugirango barekeye aho , abasigaye muzabirknde. Njye natanze 15000 yo kwiyandikisha bampa n’ imashini yogosha( rechargeable).

aka Rugwiro yanditse ku itariki ya: 30-08-2015  →  Musubize

iriya number iri kunyemezabuguzi yanditse kuri Vena Hagenimana muzamushake azafatwa ariko namwe mureke gukunda ibya make

Mumbere syalinaye yanditse ku itariki ya: 29-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka