Abanyekongo barengereye umupaka bakubaka mu Rwanda barimo gusenyerwa

Imiryango ibarirwa mu gihumbi y’Abanyekongo mu Mujyi wa Goma barengereye imbibe bakubaka mu Rwanda kuva kuri uyu wa 26 Kanama 2015 batangiye gusenyerwa.

Abasenyerwa ni Abanyekongo batuye Goma barenze ubutaka bwa Kongo bagatura mu Rwanda no ku butaka butagira nyirabwo.

Imodoka irimo gusenyera abarengereye abandi babuze aho bajya.
Imodoka irimo gusenyera abarengereye abandi babuze aho bajya.

Kubasenyera bigamije ko ko haboneka ahazashyirwa imbago mu kuvugurura imipaka yashyizweho n’abakoloni tariki ya 25 Kamena 1911.

Kuva ku mupaka munini La croniche uhuza Goma na Gisenyi kugera ku Musozi wa Hehu habarwa imbago 22 ndetse 14 zamaze gushyirwaho hakaba hasigaye imbago umunani zubakiweho n’abaturage bari gusenyerwa kugira ngo zisubizweho.

Ukuriye impugucye z’Abanyekongo bashinzwe gusubizaho imipaka, Roger Rashidi Tumbul, avuga ko kuba abaturage basenyerwa kuko batumviye ubuyobozi mu gihe cy’amezi atandatu basabwe kwimuka ariko ntibikorwe. Akavuga ko n’abasenyerwa batazahabwa ingurane kuko nta byangombwa bafite ahubwo bituje mu mipaka y’ibihugu.

Abana bararyamishwa mu mitaka akaba ariho barazwa kubera kutagira aho kujya.
Abana bararyamishwa mu mitaka akaba ariho barazwa kubera kutagira aho kujya.

Aho Kigali Today yageze yasanze abana n’abagore basenyewe bicaye ku zuba, batangaza ko ari ho barara kuko nta handi bafite ho kujya mu gihe ngo bari basanzwe banakwa imisoro n’umujyi wa Goma.

Rwayitare Esdras ukuriye impuguce z’u Rwanda ziri gusubizaho imbago, yatangarije Kigali Today ko nyuma yo gushyiraho imbago 14 uvuye ku musozi wa Hehu ubu basigaje imbago zo mu mujyi kandi ziri mu mazu y’abaturage, bakaba bategereje ko bimurwa ngo zishyirweho.

Yagize ati “Twasabye ubuyobozi ko bwimura abaturage batuye ahagomba gushyirwa imbago, ku ruhande rw’u Rwanda abazangirizwa ntibarenze batatu kandi na bwo ni ibipangu bizasenywa si amazu batuyemo mu kuzuza metero 6,25 z’ubutaka butagira nyirabwo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko butazasenyera abaturage nk’uko birimo gukorwa muri Kongo, ahubwo ko harimo gutegurwa uburyo abafite inyubako zizakorwaho n’imipaka zakurwaho batabangamiwe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

RDC yibukeko urwanda rutavugerwa kd niruto rukeneye kwaguka

Baraka yanditse ku itariki ya: 29-08-2015  →  Musubize

nibihangne,kuko,ijyihugu,cyacu,nubwa,agito,turagikunda,jyenshimiye,abayobozi,bacu,badahwema,guharanura,ubusugire,bwigihugu,cyacu,imani,bahe,umugisha

gafene,innocents. yanditse ku itariki ya: 29-08-2015  →  Musubize

Ntakundi byagenda,kuko niba barahawe integuza ntibabyubahirize,bihangane,reta ya Congo izabafashe,bareke kutuvangira,turashimira leta yacu y’ubumwe,na nyakubahwa muzehe wacu uburyo atwitaho,murakoze.

kamali j.damascene yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

Ni akumiro, sinumva ngo Kongo ikubye u Rwanda inshuro nirongo??? Ubutaka nabo barabumaze??

Leon yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka