Hashyizweho ingamba zo gukumira umusaruro utakara mu isarura

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko guhera mu gihembwe cy’ihinga cya 2016 A nta musaruro uzongera gutakara mu gihe cy’isarura.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri Musabyimana Innocent, yabitangarije mu kiganiro gitangaza amabwiriza yerekeranye n’itangwa ry’inyongeramusaruro mu buhinzi mu gihembwe k’ihinga 2015 A na B, yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 28 Kanama 2015.

Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI atanga ibisobanuro mu nama.
Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI atanga ibisobanuro mu nama.

Yagize ati “Ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera hubatswe ibigega bishobora guhunikwamo toni ibihumbi 165, n’ibishobora guhunikwamo toni ibihumbi 12.”

Musabyimana yatangaje ko ibyo bizakorwa ku bufatanye bwa leta n’Urugaga rw’Abikorera, nyuma yo gusanga mbere mu gihe cy’isarura hatakara umusaruro uri hagati ya 15 na 20%.

Mu isarura ry’ubutaha riteganyijwe mu kwezi kwa Gashyantare 2016, bateganya kuba bujuje ikigega gishobora guhunika toni ibihumbi 10 mu karere ka Nyagatare. Mu Bugesera naho hazaba huzuye ikindi kizajya gihunika toni zirenga ibihumbi bitandatu, nk’uko yakomeje abisobanura.

Iyi nama yatangaga amabwiriza agenga igihembwe k'ihinga 2016 A.
Iyi nama yatangaga amabwiriza agenga igihembwe k’ihinga 2016 A.

MINAGRI ifite gahunda y’uko mu turere dukunze kugaragramo umusaruro mwinshi kurusha ahandi, bazajya bafasha abaturage mu kubashakira utumashini twumisha umusaruro ugahita uhunikwa.

MINAGRI kandi ikangurira abikorera, bifuza kubaka ubuhunikiro cyangwa kugura utumashini twumisha imyaka kubikora, kuko leta ibashyigikira ibaha 40% yayo bazifashisha muri icyo gikorwa.

Iyi minisiteri kandi izanakomeza ubukangurambaga bwo gusobanurira abaturage akamaro ko guterera imyaka ku gihe bakabona umusaruro mwiza kandi utangiritse.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

niko bimeze ntibikwiye ko hri ibitakara byaragoranye bihingwa

rur yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

ntihakagire na kimwe gitakara mu isarura, ingamba zifatwe

celestin yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka