Ababyeyi barakangurirwa konsa abana kugeza bahumuje ibere

USAID Ejo Heza iributsa abaturage ba Tumba na Mukura mu Karere ka Huye ko amashereka ya nyuma ari yo agira intungamubiri nyinshi ku bana.

Ni mu bukangurambaga uyu muryango watangije kuri uyu wa 27 Kanama ku kunywa amata no konsa.

Uyu mubyeyi arasobanurira abandi ko umwana wonka batamuterura uko biboneye.
Uyu mubyeyi arasobanurira abandi ko umwana wonka batamuterura uko biboneye.

USAID Ejo Heza yababwiye ko iyo umubyeyi yonkeje umwana we ibere rimwe, irindi ryazana amashereka agahita aba ari ryo amuha atari byiza, kuko ngo bituma umwana anywa amashereka y’utuzi, kandi intungamubiri nyazo zibera mu ya nyuma.

Francine Mukandekezi, umubyeyi wo mu Murenge wa Tumba wahuguriwe guhugura bagenzi be, agira ati “Intungamubiri ziba ziri mu mashereka aza nyuma. Aya mashereka aba arimo amavuta atuma umwana akura neza, akagira ubwenge.”

Ababyeyi bo mu Karere ka Huye ngo bazanasobanurirwa ko nta mubyeyi ukwiye kubura umwanya wo konsa umwana kubera akazi.

Joséphine Akeru w’i Tumba na we yahuguriwe kuzahugura abandi. Agira ati “Konsa twamaze kubihugukirwa cyane. Ntawe ukwiye kubura umwanya wo kwiyonkereza umwana kandi yaramubyaye.”

Akomeza agira ati “Ushobora kumujyana mu murima, yarira ukamwonsa. No mu kandi kazi runaka, nko mu buyede cyangwa se n’ahandi, umubyeyi ashobora kuhonkereza umwana we.”

Kunywa amata ngo bituma umuntu agira ubuzima bwiza.
Kunywa amata ngo bituma umuntu agira ubuzima bwiza.

Icyakora, ababyeyi bakorera Leta ndetse n’abakerera abikorera, bajyaga bahura n’imbogamizi yo kutaba hafi y’abana babo ngo babonse.

Ariko Christine Niwemugeni, Umuyobozi w’Akarere ka Huye ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, avuga ko itegeko ryasohotse ribemerera ikiruhuko ku kazi cy’amezi atatu nyuma yo kubyara, ndetse n’amasaha abiri yo konsa kuzageza umwana yujuje amezi atandatu.Ati “Turanashimira Leta y’u Rwanda ko yatanze ubwo burenganzira ku mubyeyi …”
Ubukangurambaga USAID Ejo Heza yatangije bunashishikariza abantu kunywa amata, ariko haracyari imbogamizi y’uko abantu bose, cyane cyane abakene, batabasha kuyabona kuko hari abadafite inka, bakaba nta n’ubushobozi bafite bwo kuyagura.

Icyakora, abakorana n’uyu muryango bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya amafaranga, ku buryo bafite intego yo kuzajya bagurirana inka mu mafaranga begeranyije.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

babyeyi mwose abana banyu muvaneho ubusirimu butuma mudaha abana uburenganzira bwabo,iyo uri umubyeyi yabyaye akonsa biba biteye ishema

ndahinduka yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka