Umukozi wa SFH wari urimo gupima yavuze ko iki gikorwa kizamara iminsi ibiri i Kagugu kuva tariki 27/8/2015, kikazajya kibera n’ahandi mu gihe cya ninjoro kuko ngo abantu benshi bataboneka ku manywa.
Yagize ati "Benshi baba biriwe mu mirimo, batazi aho gahunda zo kwisuzumisha zibera. Aya ni amahirwe bahabwa."
Abenshi mu bari baje kwipimisha agakoko gatera SIDA ku bushake bahamya ko batari bazi uko bahagaze, kandi ngo nta dukingirizo bakibona hafi ngo badukoreshe.
Umwe muri bo yagize ati "Ntabwo nari nzi uko mpagaze kandi buri munsi umuntu abyuka yigendera, kandi nawe urabona ko tugeze mu bihe by’ubusore[ashaka kuvuga ko bitoroshye kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina]."
Ministeri y’ubuzima yatangaje mu kwezi gushize ko ubwandu bwa SIDA mu Rwanda bubarirwa kuri 3%; ikigero gikabije ngo kikaba kiri mu batunzwe no kwicuruza cyangwa indaya.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|