Ngoma: Kubura isoko bituma ibitoki binekera mu mirima

Abahinzi b’urutoki rwa FIA barabara igihombo cya toni 25 z’ibitoki nihatagira igikorwa vuba ngo babone isoko ry’ibitoki biri kunekera mu mirima.

Insina za FIA zitanga umusaruro mwinshi w’ibitoki bivamo umutobe n’izoga. Izo nsina zazanwe mu Murenge wa Mutendeli n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB) ku bufatanye na koperative yenga divayi iva mu bitoki”COPROVIBA.”

Ibitoki usanga bihira mu mirima kubera kubura isoko.
Ibitoki usanga bihira mu mirima kubera kubura isoko.

Zimaze guhingwa kuri hegitari zisaga 600 kubera uburyo zishimiwe n’abahinzi mu gutanga umusaruro mwinshi aho igitoki kimwe cyeraho kigeza ku bilo 130.

Ubusanzwe, isoko ryabo ryari koperative itunganya divayi iva ku bitoki yitwa (COPROVIBA) yabashaga kugura toni eshanu mu cyumweru ariko ngo kubera umusaruro mwinshi byarenze ubushobozi bwayo ari na yo mpamvu habaye ikibazo cy’isoko.

Muhirwa Deogratias, umwe mu bahinzi ba FIA, avuga ko kwitabirwa cyane ku izi nsina kandi isoko ritaguka byatumye umusaruro wiyongereye cyane urenza ubushobozi bw’isoko.

Agira ati “Umusaruro turawufite ku bwinshi, isoko ni rike. Ibitoki byareze cyane hari umuhinzi ushobora kwibonera toni eshatu wenyine. Ubu, uragenda mu rutoki ukabona byaranekeye mu murima.”

Ku rundi ruhande ariko hari ababona aho kugira ngo ibi bitoki bihire mu mirima bagakwiye kujya babyengamo inzoga z’urwagwa rusanzwe, ariko bakavuga ko bibateza igihombo gikomeye kuko uwenze urwagwa akagurisha ijerekani ku bihumbi bitatu usanga ahakagombye kuva ibihumbi 40 batananakuramo bihumbi 10.

Cyakora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutendeli,Muragijemungu Archade, avuga ko ubu, yizeza abahinzi ko ubuyobozi burimo kuvugana n’abantu batandukanye bashobora kugura uwo musaruro ku buryo icyo kibazo ngo kizakemuka vuba.

Agira ati “Ubundi bagurirwaga na COPROVIBA, ariko muri aya mezi umusaruro wabaye mwinshi urenga ubushobozi bw’uru ruganda. Ubu twavuganye na Sina Gerard wa Nyirangarama, ku buryo yagura uyu musaruro kandi turi no gushaka abandi kuko igihingwa cya FIA kiri gutera imbere cyane hano muri Mutendeli.”

COPROVIBA mu mu kibazo cyo kubura isoko kubahinzi

Umushoramari SINA Gerard, mu mezi ashize yari yatangiye kugurira umusaruro w’ibitoki aba bahinzi bo Murenge wa Mutendeli, ariko koperative ya COPROVIBA (yazanye igihingwa cya FIA muri uyu murenge kubufatanye na RAB) iza gusaba ko uruganda rwa Nyirangarama,rwahagarikwa kugura ibitoki mu baturage, ahubwo rukaba rwagirana amasezerano n’iyi koperative maze koperative ikajya igurira abaturage, na rwo rukagura na koperative.

Ngo hari abo ubuhinzi bw'urutoki bwinjiriza arenga miliyoni ebyiri ku mwaka kubera insina ya FIA.
Ngo hari abo ubuhinzi bw’urutoki bwinjiriza arenga miliyoni ebyiri ku mwaka kubera insina ya FIA.

Nyuma yo guhagarikwa Nyirangarama ntiyongeye kugaruka kugura nubwo abahinzi bishimiraga ibiciro bagurirwagaho (150 FRW ku kilo mu gihe koperative yabaheraga 100 Frs ku kilo).

Uku kugabanya amahirwe yo kwagura isoko kandi igihingwa cyarahingwaga ku bwinshi ari na ko umusaruro wiyongera, byaje kurenga ubushobozi bwa koperative kuko yabashaga kugura toni eshanu gusa mu cyumweru mu gihe ubu hari n’umuhinzi umwe ushobora kuzuza toni eshatu mu murima we wenyine.

Iki kibazo cyahagurukiwe ngo kibonerwe umuti

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mutendeli buvuga ko nyuma yo kubona ikibazo uko kimeze bwahise butumiza abahinzi ngo bakiganireho bumve ibyifuzo byabo,ndetse bagaragaze umusaruro ku buryo bwihuse ukeneye isoko bafite. Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 27 Kanama 2015,hagaragajwe toni hafi 25 z’ibitoki biri guhira mu mirima zikeneye isoko ku buryo bwihuse.

Muragijemungu Archade, Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Mutendeli ho mu Karere ka Ngoma, atangaza ko bamaze kuvugana n’umushoramari Sina Gerard,uhagarariye uruganda rwa Nyirangarama,ngo abe yagaruka kubagururira ibyo bitoki musaruro.

Akomeza avuga ko ibiganiro bikomeje kandi bibwira ko bizatanga umusaruro bakabona isoko vuba. Uretse Nyirangarama ngo barimo no gushakwa andi masoko menshi kugira ngo umusaruro utazongera kubura isoko kuko iki gihingwa kiri kwagurwa muri Murenge wa Mutendeli.

Uku kubura isko ngo ntibizakoma mu nkokora gahunda yo kwagura ubuso bwa FIA

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mutendeli butangaza ko kuba habaye ikibazo cy’ibura ry’isoko ku bahinzi bahinze insina za FIA,bitazakoma mu nkokora ubwitabire bw’abaturage mu guhinga iki gihingwa kimaze kwamamara muri uyu murenge.

Ubuyobozi bwiyemeje gushakira isoko umusaruro w'abaturage.
Ubuyobozi bwiyemeje gushakira isoko umusaruro w’abaturage.

Muragijemungu Archade agira ati “Turizera ko iki kibazo kitazaca intege abahinzi mu muvuduko bari bafite mu kwitabira guhinga izi nsina zitanga umusaruro mwinshi kuko natwe ubuyobozi ikibazo twakigize icyacu barabona isoko vuba.”

Mu mezi y’impeshyi umusaruro w’ibitoki ukunda kuba mwinshi ariko bibaye ubwa mbere umusaruro w’ibitoki bya FIA ubura isoko.

Akarereka Ngoma, kimwe n’Intara y’Iburasirazuba muri rusange, kazwiho kugira urutoki rwiza ariko bigenda bihinduka hamwe na hamwe kubera gusaza kw’insina ndetse n’uburwayi bwa Kirabiranyi. Cyakora, kubera ubuhinzi bwa FIA ngo urutoki rugiye gusubirana isura ya mbere ndetse birusheho.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka