Nyamata: Umukwabu wafashe inzererezi n’Abarundi 19

Polisi y’igihugu ifatanyije n’abaturage n’izindi nzego z’umutekano yakoze umukwabu wo gufata inzererezi maze bafata inzererezi 29 zirimo abarundi 19.

Uyu mukwabu wabaye ku wa 27 Kanama 2015 mu Kagari ka Nyamata Ville mu Mudugudu wa Nyamata I n’uwa Nyabivumu.

AIP Uwitonze Cyprien, ushinzwe imikoranire hagati y’abaturage n’abapolisi mu Karere ka Bugesera, avuga ko wakozwe hagamijwe gufata abahungabanya umutekano.

Avuga ko uwo mukwabu wafashe abajura 9, abadafite ibyangombwa 11 ndetse Abarundi badafite ibibaranga 19.

AIP Uwitonze Cyprien avuga ko Abanyarwanda bagiye kujyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Gashora kwigishwa n’aho Abarundi hakarebwa uburyo basubizwa iwabo.

Akomeza avuga ko abatawe muri yomba biganjemo urubyiruko kuko akenshi ngo ari rwo usanga rwarigize imburamukoro ndetse ugasanga ari rwo ruhungabanya umutekano.

Uyu mukwabo wakozwe nyuma y’aho abaturage bo muri ako gace bari bamaze iminsi babwira polisi ko hari ababahungabanyiriza umutekano, babibira ibintu ndetse abandi babambura cyane cyane iyo batinze gutaha.

Polisi ikaba isaba abaturage gukomeza kwicungira umutekano bagatanga amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka