Rusizi: Yishe mukuru we amuteye icyuma mu gatuza

Mu Murenge wa Bweyeye umusore w’imyaka 18 yishe mukuru we amuteye icyuma mu gatuza bakeka ko byaba byatewe no gukoresha ibiyobyabwenge.

Banyeretse Emmanuel w’imyaka 18, nyuma yo kuva muri gereza yari amazemo amazi 6 kubera imyitwarire mibi nk’uko byemezwa na Muhirwa Philippe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, yishe mukuru we witwa Rwanyonga Samuel.

Yagize ati “Uwo musore yari asanzwe ari igihaze kuko yari amaze ukwezi kumwe afunguwe kubera ibiyobyabwenge no guteza amakimbirane mu muryango.”

Bibaye nyuma y’uko ku wa 17 Kanama 2015, uwitwa Manirafasha Emmanuel na we yari yishwe umurambo we uza kuboneka ku wa 25 Kanama 2015 mu mugezi wa Koko bikekwa ko yishwe kuko umurambo we wari ufite ibikomere bigaragara ko yatewe ibyuma.

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abantu batanu barimo batatu bagize uruhare mu rupfu rwa Samuel Rwanyonga, n’abandi 2 bakekwaho kugira uruhare murupfu rwa Manirafasha Emmanuel.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweyeye bukaba bumara abaturage impungenge ko umutekano uhari nta gikuba cyacitse ariko bunabasaba kubutungira agatoko abashaka kuwuhungabanya.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

arik rero ubundi tugendeye kurugomo n’inzangano ziri kugaragara hirya no hino mugihugu. icyiruta ibindi n’ukutab nyamwigendaho kdi amakuru agatangirwa igihe. kuko hamwe nahamwe mumidugudu abagize comitée nyobozi bamenya amakimbirane ari mungo z’abo bayobora ark rimwe na rimwe ntibabyiteho bagashiduka hagize ukomeretsa undi.

calliope yanditse ku itariki ya: 30-08-2015  →  Musubize

Ubwo se yungutse iki ko yikoze munda.urubyiruko ni ukurusengera

Amani yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka