Nyamasheke: Abavuye Iwawa barasaba kugirirwa icyizere ko bahindutse

Abavuye ku masomo ku Iirwa cya Iwawa barasaba abaturage kubagirira icyizere ntibazongere kubabona mu ishusho y’abagizi ba nabi.

Babisabye kuri uyu wa 27 Kanama 2015, bavuga ko babonye amasomo ahagije azatuma batongera kunywa ibiyobyabwenge no gusubira mu ngeso mbi.

Urubyiruko ruvuye Iwawa rwemeza ko rwahindutse.
Urubyiruko ruvuye Iwawa rwemeza ko rwahindutse.

Basabye ko bashakirwa uko babona akazi, kandi bakizeza abaturage ko bagiye kuba ingirakamaro kuko baretse ibikorwa bibi byatumye bajyanwa kugororerwa Iwawa.

Mbasabire Celestin, wasubiye mu Murenge wa Gihombo avuye Iwawa, avuga ko atewe impungenge no kutazahita abona akazi bityo abaturage bakazatangira kumukeka nk’ukiri ikirara ariko akabizeza ko yamaze guhinduka, akabasaba kumwizera no kumufasha kujya muri sosiyete nk’umuntu mushya.

Agira ati “Biragoye ko umuntu wari ukuzi nk’ikirara azemera ko wahindutse, gusa nizera ko nimara kwerekana ko nize gukora Iwawa kandi nintangira kugira amafaranga no gukora ibikorwa bitandukanye n’ibyo bari banziho, ndizera ko bazangirira icyizere ko ntakiri wawundi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien, yabwiye uru rubyiruko ruvuye kugororwa Iwawa ko nibigaragaza neza bitandukanye n’uko bari bazwi bitazatinda ko abaturage babagarurira icyizere.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Kamali A. Fabien yasabye urubyiruko ruvuye Iwawa kwerekana ko rwahindutse koko.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali A. Fabien yasabye urubyiruko ruvuye Iwawa kwerekana ko rwahindutse koko.

Yabasabye kwibumbira hamwe bagashakirwa ibyo bakora, kugira ngo abadafite aho baba bahishakire ndetse bigurire ibikoresho badafite, abadafite ibyangombwa bakabihabwa, bityo bakaba abaturage bashya bafitiye igihugu akamaro.

Yagize ati “Nimwiha agaciro abandi na bo bazakabaha, uburyo muzitwara ni bwo buzatuma abaturage babona ko mwahindutse. Byaba bibabaje umaze igihe kingana kuriya ukazasubirayo, mugende mwibumbire mu makoperative dufatanye turebe ko mwabona akazi, n’ibindi bibazo mufite tuzafatanya bikemuke.”

Urubyiruko rugera kuri 34 ruvuye kugororerwa ku Kirwa cya Iwawa bakaba babisikanaga n’abandi bagera kuri 32 na bo baturuka mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyamasheke, bajyanywe Iwawa kugira ngo na bo bagororwe.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

babanze berekane icyo bashoboye ahasigaye icyizere bazakigirirwa niba koko barahindutse

muremba yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka