Huye: Batatu bishwe batemwe

Kuri uyu wa 26 Kanama 2015, umukecuru Kamaraba w’i Maraba yatemwe n’umugabo yari abereye mukase, naho i Rwaniro utumva ntanavuge yicisha ishoka abagore babiri.

Innocent Mutangana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba, avuga ko Espérance Kamaraba w’imyaka 65, mu masaa tatu z’ijoro yishwe na Faustin Habimana w’imyaka 48 yari abereye mukase.

Habimana ubu ari mu maboko ya polisi, kandi ngo yiyemerera ko yamwishe yifashishije umuhoro, ariko icyo yamuhoye ntikiramenyekana iperereza rikaba rigikomeje.

I Rwaniro na ho, ubana n’ubumuga bwo kutumva ko kutavuga witwa Emmanuel Nsengiyumva ufite imyaka 26, mu masaa moya za nijoro na we yishe nyinawabo wamureze babanaga, ndetse n’umuturanyi wabo. Aba bombi yabicishije ishoka n’icyuma.

Frédéric Sebarinda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Drocella Mukarwego w’imyaka 47 na Beata Uzamukunda w’imyaka 53, bari baturanye mu Mudugudu wa Mwendo, mu nzu zifatanye bubakiwe nk’abakene.

Nsengiyumva yari asanzwe akora imirimo inyuranye nko gucukura imisarane no gukura ibumba, dore ko iwabo bakoraga umurimo w’ububumbyi.

Kuba yishe aba bantu bombi ngo byatunguye abantu kuko ari ubwa mbere agaragaweho icyaha gituma afungwa, kandi nta n’uzi icyo yabahoye kuko atavuga.

Cspt Hubert Gashagaza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko abantu badakwiye gukuka umutima, ngo babe bakwibwira ko ari ubwicanyi bwateye mu Karere ka Huye cyangwa mu Ntara y’Amajyepfo.

Bivugwa ko Nsengiyumva n’ubundi yari asanzwe yitwaza intwaro nk’ibyuma, ariko ngo nta wigeze yibaza ko yabyifashisha mu kugira nabi kuko ntawe yari yagasagariye.

Cspt Hubert Gashagaza akaba asaba abaturage kuba maso, bagira ikintu babona gishobora kuba cyahungabanya umutekano bakakibwira polisi mu rwego rwo gukumira bene ibi byaha bitaraba.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

birakabije pe ibibazo kenshi mbona nabayobozi babigiramo uruhare kuko nabaha nkurugero kubyambayeho aho umugabo yakunze kungenderera iwange ntamuzi naje kumurega kumuyobozi ariko ntacyo yabikozeho amahirwe nagize nuko umugore wange arinawe twapfaga twaje gutandukana naho ubundi nari namaze gutekereza kuzamutwikira munzu arikumwe nuwo mugore ntimukarenganye abantu kuko harubwo ubona ntakundi wabigenza ugahitamo kubyikemurira abayobozi bibanze bage babikemura kare kuko a bantu bose badafata ibintu kimwe.

Adolphe yanditse ku itariki ya: 30-08-2015  →  Musubize

Abatanga ibitekerezo muge mubanza gusuzuma neza ibyo mwanditse mbere yo kubyohereza,kuko hari ubwo usoma ibyanditswe ntubyumve,kandi wenda ari igitekerezo kiza,ariko kuba byanditse ku buryo butumvikana,n’ababisoma ntibabyumve.Murakoze.

@@@@ yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

Ubu bwicanyi buraterwa ni iki koko? aba bo noneho nta na filime zicana baba barebye, cg filime babonye muri genocide nibwo irimo kuzinguka ntibyoroshye.

Isabane yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

Ibi byose biterwa nubunebwe, mubakangurira gukora nibaba busy ntibazajya babona umwanya wo kujya mumabi.

Isabane yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

Byivanga iki? izo ni ingaruka z’ibyakozwe tureba, umwana wari ufite imyaka itandatu wabonye umuntu atema undi akirirwa muri ako kazi ninjoro agataha yagera murugo madamu akamwakira neza bugacya agasubira mukazi, uwo mwana nyine yumva ko ari akazi, yumva ko kwicana ari ugukosora uwakosheje ubwo we aba abona yakoze ibisanzwe, birumvakana ko uwo we ntiyumva ntavuga ntanuwigeze amusobanurira ngo amubwire ko kwicana ari ib’inyamanswa, birakabije Imana nitabare u Rwanda pe, Abanyarwanda twese tugomba gutekereza tugatanga ibitekerezo, tugasenga Imana igatabara u Rwanda.

Gakuba yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

Ubu bwicanyi buzarangira ryali? dukwiye gutabarwa n’Imana abanyarwanda dukwiye kwatura Imana ikadukiza karande yo kwicwa no kwica, Imana idutabare

Kibibi yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

yayaayay!ibiniki koko bibera mu rwanda aho ntizaba ari ingaruka za genocide

subiru yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

aha ntibyoroshye; kwica utumva utavuga; apparemment se iyo mumurebye mubona yaba afite bad feelings! naho se mu mutwe ndani ubwo ntibyaba byarivanze; mumuhyane CARAES murebe ye.

alias yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka