Kugaragaza video ya Kim na Kanye bimukozeho

Chad Hurley, yemeye guha Kim Kardashian na Kanye West, amadorali y’Amerika ibihumbi 440 kubera kugaragaza video yabo atabifiye uburenganzira.

Ayo madorali angana n’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 319. Iyo video itumye ayatanga ni iy’ibirori byo mu mwaka wa 2013, ubwo Kanye West yapfukamaga hasi agasaba Kim ko babana nk’umugabo n’umugore.

Chad Hurley wagaragaje video ya Kim na Kanye atabifitiye uburenganzira arasabwa miliyoni 440 ngo ikirego kivanwe mu nkiko.
Chad Hurley wagaragaje video ya Kim na Kanye atabifitiye uburenganzira arasabwa miliyoni 440 ngo ikirego kivanwe mu nkiko.

TMZ, urubuga rw’udushya tw’abasitari, ivuga ko Kim na Kanye bakurikiranye Chad Hurley, umwe mu batangije urubuga nsakaza “videos” rwa YouTube, nyuma akaza kujya gutangiza urundi rwitwa MixBit, kubera ko yishe amasezerano bagiranye yo kuza muri ibyo birori.

Mbere yo kuza muri ibyo birori, Hurley ngo yasinye ayo masezera avuga ko ibyo birori nta handi bigomba kugaragazwa ariko we ngo yafashe rwihishwa video yabyo, ayishyira ku rubuga rwa MixBit.

Kim na Kanye.
Kim na Kanye.

Ibyo ngo byababaje cyane Kim na Kanye bituma ubunganira mu mategeko witwa Eric George atanga ikirego mu nkiko.

TMZ ikomeza ihamya ko Hurley agomba gutanga ayo mafaranga bidatinze. Namara kuyatanga icyo kirego kizahita kivaho.

Iyo video yagaragazaga Kanye West apfukamye asaba Kom kumwemerera bakarushinga.
Iyo video yagaragazaga Kanye West apfukamye asaba Kom kumwemerera bakarushinga.

Hurley yafatanyije na Steve Chen gutangiza YouTube mu mwaka wa 2005. Muri 2006 bayigurishije na Google ku madorali y’Abanyamerika miliyari 1.65. Mu mafaranga y’u Rwanda ni abarirwa muri miliyari 1196.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abakire sabantu bagashyiraho akavideo gusa bakabaca amafaranga angaana kuriya!!ninaha bazajye bayabaca murwego rwo kwihaniza abafotora abantu ntaruhushya babonye

subiru yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

Ngicyo icyo bita kubahiriza uburenganzira bwa muntu,abantu basigaye birirwa batangaza amafoto y’abantu kuri whatapp barebereho, natwe biraje bitugereho muzatwishyura akayabo.

Kibibi yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka