Nyaruguru: Umuriro muke ngo watumye agakiriro katitabirwa

Bamwe mu bakora imirimo y’ubukorikori mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko badakorera mu gakiriro kahubatswe kuko umuriro uhagera ari muke, ukaba utabasha gukoresha imashini bakenera.

Ako gakiriro kubatswe mu Murenge wa Kibeho, ubu gakorerwamo na koperative imwe gusa ikora ibikoresho bibaje mu biti.

Amashanyarazi arahari ariko ntahagije ngo bashobore gukoresha imashini zabo.
Amashanyarazi arahari ariko ntahagije ngo bashobore gukoresha imashini zabo.

Abayigize bavuga ko babangamiwe no kuba umuriro w’amashanyarazi uhagera ari muke(monophase), bakaba ngo batabasha gukoresha imashini zisaba umuriro mwinshi.

Bavuga ko kugirango babajishe imbaho bakoresha mu kazi kabo, bibasaba kujya kuzibajisha aho bafite imashini, gusa bakavuga ko ari imvune.

Mugabonake Jean Bosco, uhagarariye iyo koperative, avuga ko koperative yabo ifite imashini ariko yabuze icyo izikoresha.

Ati ”Imashini turazifite ariko twarazibitse twabuze icyo tuzimarisha kuko nta muriro uhagije ugera aha.”

Turabumukiza Alfred, we avuga ko kuva aka gakiriro kakubakwa, nta bantu bigeze bitabira kuza kugakoreramo, kuko ngo imirimo myinshi y’ubukorikori isaba gukoreshwa umuriro mwinshi.

Akomeza avuga ko kujya kubajisha imbaho ahandi bibavuna, kandi ngo bikanabatwara amafaranga, nyamara ngo bari gukoresha imashini zabo.

Yongeraho ko kandi ibi binabatera igihombo, kuko ngo amafaranga bakoresha ku bikoresho ari yo menshi ugereranije n’ayo baba bapatanye gukoreraho ibikoresho.

Ati ”Tujya kugura imbaho mu misozi, twazigeza aha tukongeraho kujya kuzibajisha. Ibyo ubwabyo ni imvune, kandi binasaba amafaranga birumvikana. Kandi umuntu uguha akazi, ntiwamuhenda ngo akwemerere kandi azi ahandi yagenda bakamukorera kuri makeya.”

Mugabonake avuga ko bafite imashini ariko zikaba zidakora kubera ikibazo cy'umuriro muke.
Mugabonake avuga ko bafite imashini ariko zikaba zidakora kubera ikibazo cy’umuriro muke.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko aka gakiriro ari umwe mu mihigo y’akarere, ariko ngo uyu muhigo ukaba wari uhuriweho n’abafatanyabikorwa benshi ku buryo buri wese muri bo yagombaga kugira icyo akora kugira ngo gatangire gukoreshwa.

Umuyobozi w’ako karere, Habitegeko Francois, avuga ko ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) ari cyo cyari gifite mu nshingano kugeza umuriro w’amashanyarazi muri aka kagikiriro.

Habitegeko avuga ko iki kigo cyahagejeje amashanyarazi ariko ngo kikahageza amashanyarazi make(Monophase) atabasha gukoresha imashini zikenera umuriro mwinshi, nyamara ngo hari hakenewe kugezwa umuriro ufite imbaraga (Triphase).

Agira ati ”Uriya wari umuhigo uhuriweho n’inzego nyinshi. REG rero yagombaga kuhageza amashanyarazi, yazanye adafite imbaraga ya monophase, kandi haragombaga kuzanwa triphase kuko ari yo yabasha gukoresha imashini zikoresha umuriro mwinshi.”

Inyubako zirahari ariko zabuze abazikoreramo.
Inyubako zirahari ariko zabuze abazikoreramo.

Uyu muyobozi kandi avuga ko kuva ako gakiriro kakubakwa mu mwaka wa 2013, akarere katahwemye gusaba REG ko yazana umuriro ufite ingufu, ariko ngo nta kigeze gikorwa.

Ati ”Haciyeho igihe kinini dusaba urwego rubishinzwe ari rwo REG ko bahageza umuriro wa triphase ariko ntibarabasha kubikora. Gusa turakomeza kubikurikirana, kuko kariya gakiriro ntigashobora gukora hatari umuriro wa triphase.”

Niyotwizera Christophe, umukozi wa REG mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko aka gakiriro kubatswe muri aka gace hari hasanzwe umuriro wa monophase kuko ngo ari uwo abaturage bakoreshaga bacana, ari na yo mpamvu ngo no ku gakiriro ari wo bahashyize.

Uyu mukozi avuga ko kuba imirimo yo guhindura hakazanwa umuriro wa triphase byaturutse ku ntege nkeya abakozi b’iki kigo bashyize muri iki kibazo.

Avuga kandi ko byanatewe n’uko mu Karere ka Nyaruguru nta shami rya REG ryahabaga, bityo ngo Nyaruguru yose ikaba yaragenzurwaga n’ishami rya Nyamagabe.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko akarere kakomeje gusaba REG yazana umuriro uhagije ntibigire icyo bitanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko akarere kakomeje gusaba REG yazana umuriro uhagije ntibigire icyo bitanga.

Kuri we, akavuga ko abakozi ba REG mu ishami rya Nyamagabe barangaranye iki kibazo kubera gushaka gukemura ibibazo biri hafi yabo.

Ati ”Navuga ko habayeho uburangare no kubishyiramo imbaraga nkeya. Ikindi ni uko aka karere mbere kabarizwaga mu ishami rya Nyamagabe, kandi namwe murabizi abantu akenshi bishakira gukemura utubazo duto duto kandi turi hafi yabo.”

Niyotwiringiye avuga ko ubu Nyaruguru yahawe ishami rya REG akavuga mu gihe gitoya (ariko atavuga uko kingana), muri ako gakiriro hazaba hagejejwe umuriro uhagije, kugira ngo abakeneye kuwukoresha bawukoreshe.

Ati ”Wenda sinaguha igihe runaka, ariko nakubwira ko ari vuba cyane bishoboka kuko turi hano kugira ngo tubikemure.”

Abaturiye aka gakiriro bavuga ko kakimara kubakwa higeze kuzamo abantu bakoraga imyuga inyuranye irimo ubudozi, gusudira n’indi, ariko ngo baje kwigendera kuko imashini bakoreshaga nazo zasabaga umuriro mwinshi.

Abahakorera imirimo y’ububaji bavuga ko haramutse hageze umuriro uhagije wabasha gukoresha imashini zikenera umuriro mwinshi aka kakiriro kabona abantu benshi baza kugakoreramo kuko ngo amazu yo gukoreramo arahari ahagije, kandi muri ako gace hari abantu bakora imyuga inyuranye baba bakorera ahantu hadasobanutse.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka