Rwanda Revenue na MINALOC batangije ikoranabuhanga ryishyuza imisoro

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) hamwe na Ministeri y’ubutegetsi b’igihugu/MINALOC, batangije kuri uyu wa gatatu tariki 26 Kanama 2015, ikoranabuhanga rizafasha kwishyuza imisoro y’uturere.

Izi nzego zatangarije abanyamakuru ko uregero rw’imisoro y’inzego z’ibanze ruzazamuka cyane, bitewe n’uko ngo nta buryo bwo kuyikwepa buhari kubera iryo koranabuhanga.

Abayobozi muri RRA n'Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC.
Abayobozi muri RRA n’Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC.

Imitungo yose, ibicuruzwa na serivisi by’abaturage birimo kubarurwa no kwandikwa mu buryo budashidikanwaho, nk’uko byasobanuwe na Komiseri wa Rwanda Revenue Wungirije ushinzwe imisoro yeguriwe uturere, Gakwerere Jean Marie Vianney.

Yagize ati “Abatanga imisoro y’inzego z’ibanze baragera mu bihumbi 151 mu gihugu hose, ariko turimo kubabarura ngo turebe niba batarenga cyangwa batajya munsi, kuko uwasezeraga batamwandukuzaga ndetse n’uwinjiye akaba atinda kwandikwa.”

Yakomeje agira ati “Bizagora abantu gukwepa imisoro kuko iyo umuntu yanditswe afite aderesi z’aho abarizwa n’aho akorera, bigoye kuyobya amarari mu gihe kwishyuza byageze.”

Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue, Richard Tusabe, yashimangiye ko abafite amazu akodeshwa banyereza imisoro bakoresheje gusaba abakiriya babo kuvuga ko bishyura make, na byo ngo bitazashoboka.

Abayobozi mu nzego z’ibanze na bo ngo bagiye guhabwa amaterefone agezweho abafasha kumenya niba umuturage uje gusaba serivisi runaka, aba yarabanje gutanga imisoro, nk’uko Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka yabitangaje.

Ibarura ngo rigeze kuri 1,083,000 bazatanga umusoro ku bukode bw’ibibanza, naho abarebwa n’imisoro y’ipatanti, imisoro ku mitungo itimukanwa ndetse no ku bukode bw’amazu mu Mujyi wa Kigali, ngo baragera ku bihumbi 43.

Rwanda Revenue Authority ikavuga ko kumenyekanisha umusoro w’inzego z’ibanze iyo umuntu yamaze kuwutanga kuri banki, ngo byorohejwe n’ikoranabuhanga riri ku rubuga rwayo ahari imbonerahamwe yo kuzuza, aho na telefone ngo zibikora.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka